RFL
Kigali

Kwibuka25: "Nta kintu na kimwe cyatuma abanyarwanda bongera kuryana"-Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2019 15:44
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana, avuga ko ari umwanzuro udakuka wafashwe kandi ko n’ubwo buri munsi abanyarwanda biga kubabarira bitavuze ko bibagirwa.



Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019 muri Kigali Convention Center atangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abanyarwanda. 

Yavuze ko muri bo harimo abafasha u Rwanda n’abanyarwanda ‘gukira ibikomere’ no kwongera kwiyubaka ndetse no mu rugendo rw’iterambere. Yibukije ko mu 1994 u Rwanda rwari mu icuraburindi ariko ko nyuma y’imyaka 25 ahari umwijima hasimbuwe n’urumuri n’umucyo bimurikira abanyarwanda. Yagize ati "Mu 1994 twari mu icuraburindi. Nta cyizere dufite. Uyu munsi ahari umwijima hari urumuri n’umucyo bitumurikira twese.

Umuntu yakwibaza ati ese byagenze gute ? U Rwanda rwongeye kuba umuryango umwe. Abaturage bacu, amaboko yacu, ikiganza mu kindi nizo nkingi z’igihugu cyacu. Twese dufatane urunane nubwo imibiri n’imitima yacu byuzuye ibikomere n’inkovu ariko ntawe uri wenyine. Twese dushyize hamwe."


Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye #Kwibuka25

Perezida Kagame kandi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abashimira imbaraga n’ubutwari bwo kwihangana bagaragaje. Yavuze ko ubutwari bw’abarokotse Jenoside bwerekana ko ntacyasenya abunyarwanda. Yagize ati "Biragoye kumva no gusobanura ukwigunga n’umujinya by’abarokotse Jenoside. Ariko kandi ntidusiba kubasaba kwitanga kugira ngo igihugu cyacu cyongere kigire ubuzima. Byabaye ngombwa ko amarangamutima n’ibyiyumviro tuba tubishyize ku ruhande."

Yakomeje ati "Hari umuntu wigeze kumbaza impamvu dukomeza kwikoreza abarokotse umutwaro wo kudufasha gukira ibikomere. Cyari ikibazo gikomeye kandi giteye agahinda. Ariko nasanze n’igisubizo cyoroshye ndetse cyumvikana. Ni uko abacitse ku icumu ari bo bonyine bafite icyo batanga, imbabazi. ‘Ndagira ngo abacitse ku icumu mbabwire ngo mwarakoze cyane. Imbaraga, ubutwari, no kwihangana kwanyu byerekana ko ntacyasenya ubunyarwanda dusangiye twese."

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi.

Yanashimye kandi abarinzi b’igihango n’abandi bantu b’inyangamugayo bagize uruhare mu kongera kubaka igihugu. Umukuru w’Igihugu yanamaganye abashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi bagoreka amateka. Ati "Muri ibi byatubayeho twagize abarinzi b’igihango n’abandi bantu b’inyangamugayo. Kongera gusubiraho kw’igihugu cyacu byavuye mu mbuto z’ibikorwa byabyo…."

Yunzemo ati: "Kugoreka amateka ntabwo ari agasuzuguro gusa ahubwo bitera akaga gakomeye igihugu’. Jenoside ntabwo yatangiye ku munsi runaka, ifite amateka." Yashimangiye ko nta kintu na kimwe cyatuma abanyarwanda basubira mu mateka mabi. 

Yagize ati "Nta kintu na kimwe cyatuma abanyarwanda bongera kuryana. Amateka yacu ntabwo twayasubiramo, ibyo twarabyiyemeje. Buri munsi twiga kubabarira ariko ntabwo dushobora kwibagirwa bibaho. Mbere y’uko dusaba abandi kwihana tugomba kubanza kubabarirana ubwacu."


Hari abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi

Umukuru w’Igihugu avuga ko hafi 60% by’abatuye u Rwanda ari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yongeraho ko ¾ by’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko. Kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019 ni bwo abanyarwanda batangiyeho icyunamo cy’iminsi irindwi ndetse n’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 


Perezida Paul Kagame, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, Jean-Claude, Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Faki Mahamat bacanye urumuri rw'Icyizere.

Perezida Kagame yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma abanyarwanda bongera kuryana

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND