RFL
Kigali

Kwibuka25: Rabagirana Ministries irasaba amadini n’amatorero kongera imbaraga mu isanamitima-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/04/2019 18:06
0


Mu gihe u Rwanda n'isi yose biri kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rabagirana Ministries, umuryango wa Gikristo ukorera mu Rwanda wita ku bikorwa by’inamamitima, usanga amatorero n'amadini akwiriye kongera imbaraga mu isanamitima.



Rabagirana Ministries yatangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali cyari kigamije gukangurira amadini n’amatorero kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi dore ko igihugu cy’u Rwanda kigiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku  nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane z'abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa.


Pastor Nyamutera Joseph umuyobozi wa Rabagirana Ministries

Pastor Joseph Nyamutera uyobora Rabagirana Ministries mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 02 Mata 2019 yashimangiye ko n'ubwo hari ibikorwa by’isanamitima ndese n’ibyo  kwibuka Jenoside amatorero asanzwe akora ariko aasnga hakwiye gushyirwamo imbaraga  mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’isanamitima kuko itorero ari umwe mu miyoboro ikomeye igihugu cyakubakiraho ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

Uyu muyobozi asanga n'ubwo hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko hakiri abagifite ibikomere bitarakira neza bityo ko ari inshingano y’itorero ndetse n’amadini gushyiraho itafari ryabo kugira ngo  hagerwe ku isanamitima n’ikirabikomere birambye na cyane ko ahamya ko hakiri benshi bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.


Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Pastor Nyamutera yagize ati: "Ibikomere biracyahari, ...turahamagarira amadini n'amatorero kugira imbaraga mu kwibuka25." Umuryango Rabagirana Ministries umaze imyaka isaga makumyabiri mu murimo w’isanamitima ndetse ibyo bakoze bikaba bimaze kugera mu bihugu byinshi ku isi ndetse hatangizwa n’indi miryango myinshi binyuze mu butumwe bw’isanamitima.


Pastor Nyamutera arasaba amadini n'amatorero kongera imbaraga mu kwibuka Jenoside

REBA HANO IKIGANIRO RABAGIRANA MINISTRIES YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND