RFL
Kigali

Kwibuka25: “Twashoboraga kwihorera ariko ntabyo twakoze” Perezida wa IBUKA ubwo yari i Karama yashimangiye aho iterambere ry’igihugu rishingiye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/04/2019 0:54
0


Mu Karere ka Huye, umurenge wa Karama hibutswe ndetse hanashyingurwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaba ari naho hantu haguye abatutsi benshi dore ko mu ntara y’Amajyepfo ari naho umubare mwinshi wabo wabaga.



Ni umunsi watangijwe n’urugendo rwo Kwibuka aho abantu baganaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho imihango yo kwibuka yakomereje. Mu ijoro ryashize, bakaba bari baraye bagize umugoroba wo kwibuka. Nyuma y’urugendo ndetse n’ijambo ry’ikaze ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, hatanzwe ikiganiro hagarukwa ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Hon. Antoine Mugesera uvuka muri Huye ni we watamze ikiganiro, avuga ku bayobozi babi babayeho mbere ya Jenoside bakanabitoza abaturage avuga ko ubuyobozi bwabayeho muri icyo gihe busa no kunyerera, wabyuka ukongera ukanyerera kuko hari ibyabaye mu 1959, 1962, 1973 ndetse bigaturika nabi mu 1994. Yashimangiye kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, abahutu bagatozwa kandi bagashishikarizwa kwica abatutsi, hagashingwa ibitangazamakuru bigomba kuvuga ibitandukanye n’ibyo Radiyo imwe rukumbi ya Leta yavugaga, hagashingwa amashyaka ashyamiranye n’ibindi byinshi.

Abahagarariye inzego z'umutekano bitabiriye iki gikorwa

Muri Rwibutso rwa Jenoside yakoreye Abatutsi rwa Karama, ni ho hashyinguye Imibiri y’Abatutsi benshi mu Rwanda kuko hari hashyinguye abarenga 75,000 uyu munsi hakaba hashyinguwe abarenga 91. Mu kiganiro cye kandi Hon. Antoine Mugesera yasabye ko handikwa amateka agira ati “Mudufashe twandike amateka kuko inkuru mbarirano iratuba. Dusabe habeho inkuru zanditse, ufite ibyo azi abyandike, twese twegeranye amateka abana bacu bazakure babisanga kuko twe turi kubyina tuvamo.”


Hon. Antoine Mugesera yatanze ikiganiro

Innocent Nkurunziza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya avuga ibyamubayeho muri Jenoside aho bishe umubyeyi we bamuteye Grenade abireba ndetse n’abandi bantu benshi bakicwa n’ubwo hari abagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye ariko nyuma bikanga bagakomeza kwicwa. Innocent Nkurunziza yavuze ko yakorewe Jenoside yise ko ari ebyiri. Icyakora yaje gukosorwa n'umuyobozi wa IBUKA Prof Jean Pierre Dusingizemungu wamubwiye ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi mu 1994.

Innocent Nkurunziza ubwo yavugaga uko yakorewe Jenoside ebyiri (mbere yo gukosorwa n'umuyobozi wa IBUKA), yavuze ko n’ubwo yari yarokotse n’abavandimwe be ndetse n’umubyeyi we umwe (Nyina umubyara), mu buhamya bwe yavuze ko nyuma yo guhunguka bavuye i Burundi, bagafashwa n’ingabo za FPR batangiye kwiyubaka na nyina n’abavandimwe be na nyina wabo, babasanze mu rugo bakabatema bose bakabica agasigara wenyine akanavuzwa na FPR bikanamutera imbaraga zo gukorera igihugu. Ubuhamya burambuye bwa Innocent Nkurunziza tuzabubagezaho ku INYARWANDA mu minsi micye iri imbere.


Innocent Nkurunziza yatanze ubuhamya

Urubyiruko rwo muri AERG Urumuri rwasomye amazina y’ababonetse bashyinguwe uyu munsi ndetse n’abandi bashyinguye muri uru rwibutso banacana urumuri rw’icyizere maze nyuma Soeur Angella atanga ubutumwa mu muvugo aho yifashishije urubyiruko mu butumwa bwagize buti “Twamenye kubabarira no guhoza abandi, bakishimira ubuzima no kubaho kandi neza mu mahoro kuko birashoboka. Twitoze kandi kwakira imigisha no kumenya kubaho mu butungane.”

Kajuga Jerome uhagarariye imiryango y’abashyinguye uyu munsi yashimiye cyane abaje kwifatanya nabo avuga ko kwibuka ari buri gihe ariko kandi abacitse ku icumu bifuza kuruhuka bagatangira kujya bajya gusura gusa byibuze. Yagize ati “Twibuka buri gihe, imyaka 25 irashize twibuka kandi dushyingura. Twifuza kurekera aho tukaruhuka natwe, tukarekera aho gushyingura ariko ntibatwemerera. Badufashije batwereka aho abantu bacu bari tugashyingura tukajya tugenda tugiye kubasura byibuze.”


Jerome Kajuga uhagarariye imiryango yashyinguye uyu munsi

Jerome Kajuga kandi yakomeje ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku mwanya yatanze wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bashyinguwe 91, yavuze ko bamwe amazina atazwi kubera impamvu mbi z’amateka. Kimwe n’abandi benshi, yasabye ko abazi amateka bakishyira hamwe n’abandika bikabikwa mu buryo bwanditse ndetse n’ahabaye amateka yihariye nk’ahavanywe imibiri myinshi y’abatutsi hagashyirwa ikimenyetso kitazasibangana.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu mu ijambo rye, yashimye uruhare rw’urubyiruko mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku ijambo ‘Inkirirahato’ yagereranyije n’abacitse ku icumu ahamya ko bazi ubusobanuro bwo kubaho kandi bazakomeza kubiharanira. Yibukije ko byashobokaga ko kwihorera bibaho ariko bitakozwe agira ati:

“Twashoboraga kwihorera, ariko ntabyo twakoze. Twari dufite imbunda nyinshi kandi dufite ubushobozi bwo kuzikoresha ariko kuko habayeho ko twe na bariya bana bato bashibutse ku nkirirahato, twumva cyane ko amajyambere y’igihugu ashingiye kuri Inkirirahato ziri no ku isonga, na cyane ko Inkirirahato nkuru ari Nyakubahwa Perezida, Paul Kagame bityo twumva ingamba nziza z’ahazaza h’igihugu cyacu…”


Prof Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA

Perezida wa IBUKA kandi, yanenze abakora ubushakashatsi bw’abagira ikibazo cy’ihungabana ariko ntibagaragaze umuti wabivura burundu anenga n’abanga gufasha abacitse ku icumu ngo ni uko bafashwa na FARG, agaruka ku bashaka kwamamariza mu cyunamo ndetse avuga ko bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika 'bacuramye mu bwonko' nk’uko ariyo mvugo yakoresheje.

Mayor w’akarere ka Huye, Ange Sebutege yijeje ko ibyasabwe byose hazabaho kubiganiraho mu nzego zibishinzwe ibiri mu bushobozi bw’akarere bigakorwa ndetse n’ibiri mu bushobozi bw’izindi nzego bigakorwa uko bishoboka kose. Yahaye ikaze umushyitsi mukuru wari Fatu Harerimana watangiye yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abo muri Karama ndetse n’abashyinguye uyu munsi anenga cyane abohereza abana bo ntibaze agira ati “Hari abashaka gutanga imbabazi ariko bakabura abo baziha. Nimurekere aho kohereza abana ngo mwe mwigumire mu rugo kuko kwibuka si gahuda ireba abacitse ku icumu ireba abanyarwanda bose…Leta yarakoze gushyiraho igihe cyo kwibuka kuko abantu bari buzaheranwe n’agahinda”


Fatu Harerimana, Vice Perezida wa Sena

Yakosoye Innocent watanze ubuhamya avuga ko hatabaye Jenoside ebyiri nk’uko yabivuze ahubwo ari imwe yabayeho ariko uburyo bayikozemo ari bwo bwagaragayemo itandukaniro. Ku kijyanye n’ibimenyetso byashyirwa ahabereye amateka yihariye, yavuze ko byemejwe ahubwo hasigaye kwemezwa ikizahashyirwa.

AMAFOTO:




Ijoro ryo Kwibuka abenshi bohereza abana ababyeyi ntibahagere



Urugendo rwo kwibuka


Urubyiruko rwibutse rusoma amazina


Sr Angella yifashishije urubyiruko mu gutanga ubutumwa mu muvugo


Amasanduku arimo imibiri 91 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe




Hashyinguwe Imibiri 91 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi





Bashyize indabo ku bashyinguwe mu rwibutso rwa Karama



Amafoto: Egide






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND