RFL
Kigali

Kwibuka25: Urubyiruko rugize Melody of New Hope yatangijwe na Adrien Misigaro rwakoze indirimbo ihumuriza abanyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2019 11:53
0


Mu gihe u Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rubarizwa muri Melody of New Hope Ministry yatangijwe na Adrien Misigaro rwasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda by'umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Melody of New Hope (MNH) ni Ministry yatangijwe na Adrien Misigaro wamamaye mu ndirimbo za Gospel zirimo; 'Nkwite nde' yakoranye na The Ben, 'Ntacyo nzaba' yakoranye na Meddy, 'Buri munsi' afatanyije na Gentil Misigaro, 'Nzagerayo', 'Mfite impamvu' n'izindi. Kuri ubu urubyiruko rugize Melody of New Hope rwamaze gusohora indirimbo ihumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Melody of New Hope Ministry

Ni indirimbo bise 'Hora Rwanda' yasohokanye n'amashusho yayo. Adrien Misigaro yabwiye Inyarwanda.com ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi banatanga ibyiringiro by'ejo hazaza. Yagize ati: "Message ikubiyemo mu ndirimbo ni iyo guhumuriza imitima y'abacitse ku icumu, dutanga ibyiringiro by'eho hazaza."

AHO ADRIEN MISIGARO YAKUYE IGITEKEREZO CYO GUTANGIZA MELODY OF NEW HOPE

Abajijwe na Inyarwanda.com uko yagize igitekerezo cyo gutangiza Melody of New Hope, Adrien Misigaro yavuze ko yatangije uyu muryango nyuma yo kuva Iwawa akabona urubyiruko ruri kugororwa, bityo agira umutwaro wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gutanga ibyiringiro ku batabifite. Yagize ati: "Melody of New Hope ni ministry natangiye, nyuma yo kuva Iwawa nkabona urubyiruko ruri muri Rehabilitation Center, nagize umutwaro wo kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga hope (ibyiringiro) kuri bariya bari hopeless ariko dukoresheje indirimbo n'ibindi bikorwa by'urukundo."


Adrien Misigaro yunzemo ati: "Kugira ngo tubashe gufata imitima ya bariya satani irimo gukoresha, ikabagira imbata z'ibiyobyabgenge. Ariko ministry izakora ibikorwa bitandukanye, mu ma High school ndetse no m ugihugu cyose in general. Nasanze gospel music ari kimwe mu bintu bitanga ibyishimo birenze ibyo drugs zaguha. Ni yo mpamvu nzakoresha intwaro yo kuririmba mu kwegera urubyiruko rukoresha drugs cyangwa rubuze ibyiringiro."


REBA HANO 'HORA RWANDA' YA MELODY OF NEW HOPE MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND