RFL
Kigali

Kwibuka25: “Wasanze tumeze nk'umugore wasenzwe uduhembuza urukundo” Aime Uwimana mu ndirimbo ‘Ishimwe nirikure’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2019 13:32
0


Aime Uwimana umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yageneye abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni.



Ubutumwa bw'ihumure Aime Uwimana yatanze, yabunyujije mu ndirimbo ye yise 'Ishimwe nirikure'. Yabwiye Inyarwanda.com ko yifuje gusangiza abantu iyi ndirimbo ye yakoze mu gihe gishize kuko irimo ubutumwa bwafasha benshi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko iyi ndirimbo ye ihamagarira abantu gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo y'ihumure;

UMVA HANO 'ISHIMWE NIRIKURE' YA AIME UWIMANA

"Ishimwe nirikure, dore ubwiza buruse ubwa mbere watubereye Imana ku gitanda cy'ububabare inshuti zose zabuze, ni wowe twiseguye. Watubereye indirimbo ya nijoro, utubera ishimwe igicuku kiniha, watubereye ushobora byose. Waduhinduye ururabo rwo mu kibaya ruhorana itoto rutuhiriwe,..Wasanze tumeze nk'uruhinja rutawe utubera umubyeyi, wasanze tumeze nk'umugore wasenzwe uduhembuza urukundo."


Ubwo yasobanuriraga Inyarwanda.com ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ishimwe nirikure', Aime Uwimana yagize ati: "Nashakaga kwiyibutsa nibutsa n'abandi, hari ubwo Imana ikora byinshi ariko mu mashimwe yacu ukagira ngo nta cyabaye ku bwo gukangwa n'ibindi tuba tubona imbere bicyeneye ubutabazi bw'Imana, ariko nkavuga nti 'ishimwe nirikure rye kuguma ha handi rye kugwingira kuko hari ibyo Imana yakoze mu buzima bwacu, mu miryango no mu gihugu."

UMVA HANO 'ISHIMWE NIRIKURE' INDIRIMBO YA AIME UWIMANA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND