RFL
Kigali

Kwibuka30: Bralirwa yifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:8/04/2024 11:32
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa yifatanyije n’abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Icyumweru cyo kuva ku wa 07 Mata buri mwaka kugeza ku wa 13 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri iki cyumweru, Abanyarwanda byumwihariko urubyiruko rusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo bitazongera kuba ukundi ndetse bagashishikarizwa kwimika amahoro ndetse no guharanira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Nk’uko amahanga yose yahagurukiye gufata mu mugongo u Rwanda, uruganda rwa Bralirwa rwagaragaje ko rwifatanyije n’abanyarwanda muri rusange muri iki gihe turi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Bralirwa yatangaje ko yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ndetse bashishikariza abantu gukomeza kwiyubakira igihugu cyubakiye ku mahoro ku buryo ibyababye bitazongera ukundi.

Bralirwa yagize iti “Bralirwa yifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twubaha Kwibuka abishwe ndetse dushima imbaraga no kwihangana ku barokotse. Twese hamwe, mureke dukomeze inzira y’amahoro ndetse n’u Rwanda rwunze ubumwe.”

Muri iki cyumweru cyo kwibuka, abantu barakomeza kwihugura ku mateka yaranze u Rwanda, kubabarirana no kwiyunga, gusura inzibutso hirya no hino mu gihugu ndetse n’ibindi bikorwa biganisha ku iterambere rirambye mu nzira y’amahoro.


Bralirwa yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND