Hatangajwe zimwe mu ngaruka zigera ku bagabo baryamana n’abagore barenze umwe bashimisha imibiri yabo, zimwe zikagaragara ku mubiri mu gihe izindi zangiza intekerezo zabo mu buryo bukomeye.
Ubusambanyi bwafashe indi ntera ku batuye Isi
ndetse batinyuka igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifatwa nkago ari ikintu
gisanzwe ku buryo bashobora no kuyikorera mu ruhame, cyangwa kwisanzura kuri
buri wese bakunze bakaryamana.
Kuryamana kw’abashakanye hagati y’umugore n’umugabo
ni kimwe mu bintu byahabwaga agaciro ndetse bigakorwa byubashywe, abatarashakana
bakaba batabitinyuka. Uko iminsi yicuma iterambere ryiyongera, kuryamana kw’abakundana
batarashakana nako kwashyizwe hejuru, ariko biba ibindi bindi igihe umuntu
ashobora kuryamana n’abantu benshi icyarimwe cyabgwa mu bihe bitandukanye.
Inkuru dukesha Medium.com ivuga ko abagabo baryamana n’abagore benshi bahura n’ingaruka zikomeye cyane
cyane ku ntekerezo zabo, ndetse bamwe bikabatera kwiheba no kwanga ubuzima
bakaba bakwiyahura nk'uko byakuwe mu bushakashatsi bwagiye bugaragazwa ku myumvire yabo.
Ingaruka ya mbere igera ku bagabo bararutse mu
bagore benshi batakaza urukundo rwabo, igikorwa cyo kuryamana gikorwa hagati y’abakundana
we akagikora kubera irari gusa, atitaye ku wo bagikorana.
Ingaruka ya kabiri ni ukwandura indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina. Abo baryamana nabo ntibaba bazi abandi baba baryamanye
nabo, ntibaba bazi niba ari bazima mu mibiri yabo , bahaza ukwifuza kwabo gusa.
Aba bagabo bakurura ibyago byo kurwara kanseri y’agasabo
k’intanga kuko, gusohora kenshi mu bantu batandukanye, imyanda ivuye muri abo bagore batizewe ikaba yakwibasira utu dusabo.
Uku kujagarara mu bagore benshi no gutakaza urukundo
bituma batakaza n’ubumuntu bakiyanga benshi barwara agahinda gakabije,
ihungabana n'ibindi, bigatuma abafite imitima yoroshye biyahura.
Bitewe no kwishora mu busambanyi bumeze gutya
basigara bumva bategereje urupfu gusa kubera kwangiza ubuzima bwabo, bamwe
bagakora ibikorwa bibahuhura vuba nko kunywa ibiyobyabwenge bikakake n’ibindi
bikorwa by’ubwiyahuzi.
Aba bagabo ntibubaka ingo zikomeye kuko n’abazifite
bahora mu makimbirane, kuko uwishoye muri izi ngeso atajya apfa kuzivamo.
TANGA IGITECYEREZO