RFL
Kigali

Kwizera Nshuti Emmanuel; umuhanzi akaba n'umwanditsi wa filime z'uruhererekane yatangaje inzozi afite mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2019 16:18
2


Kwizera Nshuti Emmanuel ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umwanditsi wa filime z'uruhererekane anyuza ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook. Twaganiriye n'uyu musore adutangariza inzozi afite mu muziki.



Kwizera Nshuti Emmanuel asengera muri ADEPR Nyagatovu mu mujyi wa Kigali. Iwabo ku ivuko ni mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gatsibo. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2011 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu myaka 8 amaze mu muziki, amaze gukora album imwe y'indirimbo z'amashusho ndetse afite n'izindi ndirimbo ebyiri z'amajwi aherutse gusohora ari zo: Ijambo na Byarenga inkombe.


Mu bijyanye na sinema, Kwizera Nshuti Emmanuel ni umwanditsi wa filime z'uruhererekane aho azwi cyane muri filime yitwa 'AKARUTA AKANDI' dore ko ari nayo nshya ari kunyuza kuri Facebook muri iyi minsi. Buri munsi ashyira hanze igice gishya cy'iyi filime. Ubwo twandikaga iyi nkuru, uyu musore yari amaze gushyira hanze igice cya 18. Ni filime yatangiye kwandika nyuma y'indi yitwa 'ISHUSHO Y'URUKUNDO' ifite ibice 40. 

KANDA HANO UREBE FILIME YA KWIZERA NSHUTI EMMANUEL

Mu bijyanye n'umuziki, uyu musore Kwizera Nshuti Emmanuel yadutangarije ko mu myaka 8 amaze mu muziki, kuri ubu yishimira ko indirimbo ze zifasha abantu benshi cyane nk'uko bikubiye mu buhamya ahabwa n'abakunda indirimbo ze bamubwira ko zibubaka imitima. Inzozi afite mu muziki we ni uko indirimbo ze zagera ku isi hose ntibigarukiye mu nsengero gusa. Ati: "Nifuza ko indirimbo zanjye zagera ku isi hose ntibigarukire gusa mu nsengero."


Kwizera Nshuti Emmanuel yabwiye Inyarwanda.com ko yakuze akunda cyane umuhanzi Mani Martin ndetse ngo n'ubu aramukunda kabone n'ubwo yatangiye kumukunda akirirmba indirimbo za Gospel. Twamubajije ibyo amukundira atubwira ko amukundira ubutumwa anyuza mu ndirimbo ze, ukongeraho ijwi ryiza agira ndetse no kumenya kuririmba mu buryo buri Live.Twamubajije umuhanzi wa Gospel yifuza ko bakorana indirimbo adusubiza ko ari Israel Mbonyi, gusa ngo ubu biragoye kuko akirimo gushaka ubushobozi. 

Abajijwe niba yakwemera gukorana indirimbo n'umuhanzi ukora umuziki usanzwe (Secular music) Kwizera Nshuti Emmanuel yavuze ko yabyemera rwose, gusa ngo bakorana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana na cyane ko intego ye ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kure hashoboka. Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 afite imigambi ikomeye irimo gukora album ye ya kabiri, by'akarusho akaba yifuza ko uyu mwaka warangira akoze nibura indirimbo 3 nziza z'amashusho.

REBA HANO 'NARABOHOWE' YA KWIZERA NSHUTI EMMANUEL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dotto Tgb5 years ago
    Imana Imuhe Umugisha Kugikorwa Yiyemeje Gukora Knd Anashishikare Kuduha Film Za Ndazikunda Cyane. Uwiteka Abane Nawe.
  • Ange5 years ago
    Gusa turagumya tubafasha mumasengesho kdi ugwego mugezeho rurashimishije pe couronge





Inyarwanda BACKGROUND