RFL
Kigali

Liza Kamikazi na Bosco Nshuti bazaririmba mu gitaramo Kingdom of God yatumiyemo Pastor Bugembe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2019 13:44
0


Tariki 12/05/2019 ni bwo Kingdom of God Ministries izamurika album yayo nshya mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda. Liza Kamikazi, Arsene Tuyi na Bosco Nshuti bamaze kwiyongera ku baririmbyi batandukanye ba hano mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo.



Kingdom of God Ministries bamamaye cyane mu ndirimbo; 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zitandukanye, tariki 12/05/2019 ni bwo bazakora igitaramo 'Victorious Album Launch' batumiyemo Pastor Wilson Bugembe, umuhanzi ukomeye muri Uganda akaba n'umuvugabutumwa ukunzwe cyane. Perezida w'iri tsinda Michel Ngaga Sinkabumwe yatangarije Inyarwanda.com ko Pastor Wilson Bugembe azitabira iki gitaramo ndetse na we ubwe yamaze kubyemeza.


Liza Kamikazi ufite indirimbo nshya yise 'Indirimbo nshya' azaririmba mu gitaramo cya Kingdom of God

Usibye Pastor Wilson Bugembe uzaturuka muri Uganda, iki gitaramo kizabera Camp Kigali, cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo; Alarm Ministries, Healing Worship Team, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti na Liza Kamikazi. Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byamaze gutangazwa. Abazagura amatike mbere y'igitaramo bazayagura ku 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP. Abazagura amatike ku munsi w'igitaramo bazayahabwa ku 7,000Frw mu myanya isanzwe, 12,000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP.


Pastor Wilson Bugembe ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kingdom of God

Tariki 16 Nzeli 2018 ni bwo Kingdom Of God Ministries baheruka gukorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo bari bise 'Victorious Live Concert' bakoreye kuri CLA Nyarutarama aho bari kumwe n'umuhanzi Joel Lwaga wo muri Tanzania. Nyuma y'iki gitaramo, aba baririmbyi berekeje muri Uganda bahakorera ivugabutumwa rikomeye dore ko indirimbo z'iri tsinda zahembuye benshi mu buryo bw'Umwuka. Tariki 26/10/2018 Kingdom of God bakoreye igitaramo muri Miracle Centre mu macyesha yari ayobowe na Pastor Robert Kayanja. Ku Cyumweru tariki 28/10/2018 bakorera ivugabutumwa muri Worship House kwa Pastor Wilson Bugembe, ku mugoroba w'uwo munsi batangiza kumugaragaro Kingdom-Kampala.


Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' yatumiwe mu gitaramo cya Kingdom of God Ministry


Arsene Tuyi ukunzwe mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe' azaririmba muri iki gitaramo


Kingdom of God igizwe n'urubyiruko rukungahaye mu mpano yo kuririmba

Igitaramo Kingdom of God yatumiyemo Bugembe Wilson wo muri Uganda

REBA HANO UBWO TWARI TWASUYE KINGDOM OF GOD MINISTRY MURI REPETITION







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND