RFL
Kigali

Mahirwe Adeline umuririmbyi ukomeye wa korali Shalom yatangiye kuririmba ku giti cye nyuma y’icyumweru akoze ubukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2019 9:58
0


Umuririmbyi Mahirwe Adeline uri mu bakomeye muri Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yatangiye kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo ibumbatiye amashimwe ye nyuma y’iminsi 10 arushinze.



Mahirwe yarongowe n’umunyamakuru Sengurebe Joel wakoreye IGIHE ubu akaba akora ku rubuga Iyobokamana.com abereye umuyobozi. Ubukwe bw'aba bombi bwabaye ku wa 22 Ukuboza 2018. Basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, ibirori bikomereza mu busitani bwa ADEPR ku Kimihurura.

Mahirwe Adeline

Mahirwe hamwe n'umugabo we Sengurebe

Mahirwe Adeline afite ijwi rinyura amatwi rizwi cyane mu ndirimbo atera muri Korali Shalom zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi. Umwaka wa 2019 yawutangiye mu yindi sura kuko na we yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Impano ya mbere yageneye abakunzi b’ibihangano by’umusaraba ikubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘‘Ikorera igihe’’ yashyize ahabona ku wa Gatatu, tariki ya 2 Mutarama 2019. Yavuze ko kuba atangiye umuziki nk’umuhanzi wenyine bitavuze ko azava muri Korali Shalom.

Yagize ati “Nayihisemo kuko hari ibyo Imana yambwiraga ariko nkabona kuri njye bidashoboka ariko igihe kigeze mbona birasohoye. Byatumye mbitindaho cyane ndetse mbona iko ikora mu gihe cyayo cyagenwe. Imana yadukoreye byinshi ariko ikintu cy’ibanze Imana yakoze ku buzima bwanjye cy’umwihariko ni uko yadukoreye ubukwe bwiza. Hari ibintu byinshi Imana yadukoreye ku buryo utabirondora.’’


Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo bugaruka kw'ishimwe ry’Imana isezeranya kandi igakora uko ishatse mu gihe gikwiye. Iyi ndirimbo yayikoranye n’umuhanzi Ndinzwenimana Isaie uvukana n’umugabo we. Yagize ati “Nahisemo gukorana na we kuko afite ijwi ririmo amavuta y’Imana atuma riryohera amatwi. Ikindi ni uko ari inshuti yanjye ya hafi.’’

Mahirwe yakomoje ku ntego afite mu muziki ashimangira ko agamije kuzana intama nyinshi kuri Krisitu. Yagize ati “Gahunda yanjye ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza. Umuziki wanjye mu minsi iri imbere nzibanda cyane ku njyana ya Lumba ariko nkazirikana n’ushingiye kuri gakondo y’u Rwanda."

Uyu muhanzikazi kuri ubu aririmba muri Korali Shalom yagezemo mu 2017,iyi korali akaba ayishimira cyane kuko yayibonyemo inshuti n’abavandimwe beza. Yagize ati “Korali Shalom nyifata nk’umuryango wanjye kuko imba ku mutima kuburyo burenze izindi korali zose nabayemo kandi no kuba naririmba indirimbo ku giti cyanjye ntaho bihuriye no kuba nava muri Korali kuko niyo mpa umwanya wa mbere mu muhamagaro wanjye wo kuririmbira Imana”.

Mahirwe yatangiye kuririmba akiri umwana muto ,abarizwa mu ishuri ryo ku Cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  I Goma aho yarerewe. Impano ye yatangiye kuyigaragaza afite imyaka ine mu 1996. Kuva mu 2007, Mahirwe yanyuze muri Korali zitandukanye zirimo Elayono, Tumaini, Integuza, Siyoni, zo muri ADEPR Rubavu.

Mahirwe AdelineMahirwe AdelineMahirwe Adeline

Ku munsi w'ubukwe bwa Adeline na Joel

Shalom choir

Mahirwe Adeline aririmba muri korali Shalom

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA MAHIRWE ADELINE FT ISAIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND