RFL
Kigali

Melody of New Hope yatangijwe na Adrien Misigaro yahurije hamwe abanyeshuri b’ibigo 3 ibahamagarira kwirinda ibiyobyabwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2019 15:09
1


Itsinda Melody of New Hope rya Gikristo ryatangijwe n'umuramyi Adrien Misigaro ryakoze igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, igikorwa cyahuje ibigo by'amashuri bitatu kikabera muri Kagarama Secondary School nyuma y'icyo bakoreye i Remera cyahujje hamwe urubyiruko rw'amashuri ya G.S.Remera na Matrys Secondary School.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 ku ishuri rya Kagarama Secondary School, itsinda Melody of New Hope ryakoze igikorwa kitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta barimo umukuru wa Polisi mu karere ka Kicukiro CIP Murenzi Cyprie, uhagarariye uburezi mu karere ka Kicukiro, Gitifu w'akarere ka Kicukiro Nirere Marie Rose, abanyeshuri bo mu bigo bya Kagarama Secondary School, Nyanza Secondary School na CGFK, bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w' u Rwanda barimo Miss Heritage 2019 Ricca Michaela Kabahenda ndetse n'umuhanzi Gisa Cy'Inganzo.

Benshi mu bavuze ijambo babwiraye uru rubyiruko kwirinda ndetse no kureka ibiyobyabwenge kuko nta kiza cyabyo ahubwo byangiza. Umushumba mukuru w'itorero rya Hope in Jesus Ministries, Apotre Innocent Gakamuye ari we wigishije ijambo ry'Imana yibukije urubyiruko ko Bibiliya ivuga ko ingororano z'icyaha ari urupfu ariko impano y'Imana ari ubugingo buhoraho. Yabibukije ko abakoresha ibiyobyabwenge bazagororerwa bihwanye n'ibyo bakoze ariko abashishikariza kubivamo. Yagize ati: "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Kristo Umwami wacu, ikintu cya mbere kibi ni ibiyobyabwenge kuko byica ni yo mpamvu ngushishikariza kubirwanya aho uri hose’’


Umuyobozi w'itorero rya Hope in Jesus Ministries, Apotre Innocent Gakamuye ni we wigishije ijambo ry'Imana



Gisa cy'Inganzo yatanze ubuhamya bw'ubuzima yabayemo bwo gukoresha ibiyobyabwenge anavuga uko yaje kubireka


Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi


Umuyobozi w'ikigo cya Kagarama Secondary School

Si uyu gusa n'abandi bagize icyo babwira uru rubyiruko barimo Gitifu w'akarere ka Kicukiro, Nirere Marie Rose yagiriye inama abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi muri rusange abasaba kwirinda, kurwanya ndetse no gukumirwa ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge nk'uko Leta ibishishikariza abanyarwanda. Umukuru wa Polisi muri Kicukiro CIP Murenzi Cyprie yagize ati "Urubyiruko ni mwe mbaraga z'igihugu z'ejo hazaza ni yo mpamvu mugomba kujya kure y'ibiyobyabwenge kuko nta kiza cyabyo uwabinyweye ntabwo aba atekereza neza rero mureke tubirwanye’’ Yasoje ijambo rye yibutsa urubyiruko kandi amategeko y'umuhanda no kujya bambukiranya imihanda n'ubushishozi bityo bakagabanya impanuka.


CIP Murenzi Cyprie

Mu isozwa ry'iki gikorwa umuyobozi ukuriye uburezi mu karere ka kicukiro ari nawe waje uhagarariye umushyitsi mukuru Mayor w'aka karere utabashije kuboneka yakomeje kubwira urubyiruko gutanga amakuru mu buryo bwo gufasha bagenzi babo. Yatangiye ashimira abitabiriye kino gikorwa ndetse n'abatumye kiba aribo Melody of New Hope. Yagize ati: "Ndashimira by'umwihariko itsinda rya Melody of New Hope ryatekereje kuri kino gikorwa ndanashimira kandi inzego za Polisi zitabiriye kino gikorwa, abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, umuhanzi Gisa cy'Inganzo ku bw'ubuhamya yasangije ndetse no gususurutsa urubyiruko.

Ndanashima kandi abanyeshuri baje kumva ubu butumwa ndetse n'ubuyobozi by'ikigo Kagarama Secondary School baduhaye aho gukorera iki gikorwa cyo guhugura urubyiruko kwirinda ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge." Asoza yibukije abitabiriye iki gikorwa ko ibiyobyabwenge ari umwanzi w'umuntu n'igihugu bityo abasaba kubyirinda ndetse no gutanga amakuru kugira ngo ababigiyemo bahabwe ubufasha bagaruke mu nzira.


Ukuriye uburezi mu karere ka Kicukiro waje ahagarariye Mayor w'aka karere

Melody of New Hope yasoje ishimira abitabiriye by'akarusho bemerera inkunga yo kujyana muri studio umwana w'umunyeshuri ufite impano yo kuririmba, uyu akaba yitwa Sadia umunyeshuri muri Kagarama Seconfary School.


Ifoto y'urwibutso yafashwe nyuma y'igikorwa


Peace na Linda bize umuziki ku Nyundo bitabiriye iki gikorwa


Gisa cy'Inganzo yasusurukije abitabiriye iki gikorwa




Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 bari mu bitabiriye iki gikorwa


Itsinda ry'abaririmbyi ba Melody of New Hope




Gitifu w'akarere ka Kicukiro Nirere Marie Rose

Miss Heritage Rwanda 2019 Kabahenda Ricca Michaela

Linda Kamikanzi wize umuziki ku Nyundo yaririmbanye ubuhanga buhanitse



Melody of New Hope yatangijwe na Adrien Misigaro ikomeje gukora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge

UMWANDITSI: Joselyne KABAGENI (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Geofrey4 years ago
    Imana nikomeze ihindure imitima y'urubyiruko rwacu nkabanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND