Fibrocystic Breast Diseases ni indwara ifata amabere agahura n'ububabare, hakumvikanamo utuntu dusa n’utubuye cyangwa, ibere rigasa n’iryahuye n’ubushye bigasiga uburibwe bwinshi mu mubiri.
Iyi ndwara iyo igeze mu mabere bamwe batangira
kuyabyiringira, bakumva imbere hokera, bakumva bayashima cyane cyane ku
gice cyegereye imoko.
Ibi birasanzwe ku bagore benshi bitewe n’impamvu
zitandukanye kuba bakumva amabere yabo atameze neza cyangwa bakumva
bayabyiringira. Bamwe bahura nabyo igihe cy’imihango cyegereje.
Abantu benshi bakunze kwikanga kanseri iyo bumvise
amabere yabo atameze neza abarya cyangwa yakomeye, cyangwa se yatutubikanye
ku buryo bagira umuriro muri bo.
Uwafashwe n’iyi ndwara,, agaragaza ibimenyetso birimo
kubyimba amabere, uburibwe mu mabere, kuremera kwayo, gusesa ibimeze nk’ibiheri
ku mabere cyangwa imoko igasa n’itobotse ikazamo akobo, kumera nk’ugize ubushye
ku mabere inyuma n'ibindi.
Ibi bimenyetso bishobora no kugira ingaruka ku bindi
bice by’umubiri nko kubura imbaraga kwawo n’izindi ngaruka. Ubu burwayi umugore
cyangwa umukobwa ashobora kuburwara ukwezi ariko nyuma y’ukwezi biba bigaragaza
ko ubuzima bw’amabere ye buri mu bibazo.
Bamwe batangira bumva baribwa agace kamwe, nyuma
bakumva ibere ryose rigenda rikwira uburibwe. Ibi bishobora kuba ku mabere
abiri icyarimwe cyangwa rimwe.
Uku kuribwa cyangwa kumva impinduka mu mabere
bikunze guterwa n’imisemburo ikorwa n’intanga ngore, ikorwa ryayo rikaba ryatera
ibyo bibazo bituma bamwe batangira kwibaza niba amabere yabo yaba atagiye
kurwara kanseri.
Nk'uko bitangazwa, ibi bimenyetso by’iyi ndwara cyangwa
guhura nayo bishobora kuba ku bafite imyaka 20 kugeza ku myaka 50 kandi birasanzwe birakira, gusa bisaba gupimwa na muganga kugirango arebe ko atari
ibimenyetso bya kanseri yafata ibere.
Bamwe bakoresha ibinini bibarinda gusama cyangwa
ababoneza imbyaro, bashobora guhura na bimwe muri ibi bimenyetso, cyangwa
abagore bageze mu myaka yo gucura.
Nubwo bimeze bityo, abakora muri U.S Preventive
Servise Task Force batangaza ko, abagore bari mu myaka 50 kugeza kuri 74 bakwiye
kwirinda kumara imyaka ibiri nta bizamini by’amabere bafata babaza uko
bahagaze.
Abagore n’abakobwa bagirwa inama yo guhitamo buri
gihe imyenda ifashe amabere ikozwe mu mwenda udatera uburibwe amabere ndetse
bakirinda kuyahambira cyane. Bagirwa inama yo kurya indyo yuzuye, kuko iyi
ndwara ishobora kuza nk’ikimenyetso cy’imirire mibi.
Ni ryari wakwihutira kureba muganga?
Igihe cyose ibere ryawe rigaragaza ibimenyetso
bidasanzwe birimo kubyimba cyangwa gucukuka kw'imoko, guhindura ibara kwayo
bidasanzwe, kumva utuntu tumeze nk’utubyimba cyangwa utubuye imbere, kurega
imitsi ku mabere n’ibindi.
Mu gihe abaganga bamwe na bamwe bavuga ko ibitera
ubu burwayi cyangwa izi mpinduka mu mabere, zishobora kudahita zimenyekana rimwe na rimwe, uwabonye ibi bimenyetso asabwa kubifatirana.
Source: Healthline
TANGA IGITECYEREZO