RFL
Kigali

Menya byinshi kuri 'Digital Economy' ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, insanganyamatsiko ya Transform Africa Summit (TSA2019)-PART 1

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/04/2019 16:13
3


"'Boosting Africa’s Digital Economy' nk'insanganyamatsiko y'inama ya Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kuba ku nshuro yayo ya 5, ese ni imwe mu nkingi za mwamba mu iterambere mu bukungu bwa muntu? Ese ikora ite?" Muri iyi nkuru yacu tarabibasobanurira byose.



‘BOOSTING AFRICA’S DIGITAL ECONOMY’ ni insanganyamatsiko igiye gukoranya inzobere n’abashoramali mu ngeri zitandukanye zavuye hirya no hino ku isi, bakaba bagiye guhurira i Kigali kuwa 14-17 Gicurasi 2019 muri Transform Africa Summit (TSA2019) ku nshuro yayo ya 5 nk’uko Inyarwanda.com tubikesha Smart Africa itegura iyi nama.


Transform Africa Summit 2019 igiye kubera mu Rwanda mu minsi micye iri imbere

Digital Economy ni iki ?

Mu gusobanura ‘Digital Economy’ twifashije igitabo cyanditwe na Don Tapscott cyasohotse muri 1995, cyitwa Promise and Peril in the Age of Networked Intelligence. Iki gitabo kiba kivuga buryo ki ubukungu bugiye guhinduka hifashijwe ikoranabuhanga, kikanatubwira ko ‘Digital Economy’ yakoreshejwe bwa mbere n’umwarimu w’umuyapani ahagana muri 1900. Twifashishije iki gitabo n’izindi nzobere mu bijyanye n’ubukungu bavuga ko iri jambo rikoreshwa bashaka kuvuga ‘Ubucuruzi bukorwa binyuze kuri murandasi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ibinyamakuru bikorera kuri kuri murandazi (website) ndetse n’irindi koranabuhanga rikomeye’.

Ibi bikagerwaho binyuze mu kugura no kugurisha cyangwa kwamamaza ndetse no guhuza ugura n’ugurisha. Tugarutse kuri bimwe mu byo iki gitabo kivuga ku bijyanye na ‘Digital Economy’ hafi ya byose biri kuba magingo ku isi na cyane ko na hano mu Rwanda byoroshye aho wakwicara iwawe ukagura icyo ucyeneye utahavuye ndetse cyikakugeraho mu gihe gito.

Nk’uko Smart Africa yabitangaje, Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kuba kuwa 14-17 Gicurasi 2019 yahawe insanganyamatsiko igira iti  “Boosting Africa’s Digital Economy” intego nta yindi usibye  kwiga buryo ki Afrika yakomeza kuzamura ubukungu bwayo ishingiye ku ikoranabuhanga. 


Nk’uko ibihugu byinshi muri Afrika birangajwe imbere n’ishyaka ryo  kubigera, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku gasongero mu gukoresha murandasi (internet) yihuta ndetse kikaba igihugu kimaze kugera kuri byinshi mu ikoranabuhanga muri Afrika. Dushingiye ku rutonde rwakozwe na Answersafrica.com, u Rwanda ruri ku mwanya wa 6, nyuma ya Ghana iri ku mwanya wa 5, Kenya iri k mwanya wa 4, Nigeria ku mwanya wa 3, Egypt (Misiri) iri ku mwanya wa 2, Afrika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa forbes.com rutubwira ko hafi kimwe cya kabiri cy’abantu batuye isi, igihe kini cy’ubuzima bwabo bakimara bakoresha murandasi (internet), kimwe cya gatatu cy’abatuye isi ya none umwanya wabo munini bawumara ku matelefone ngendanwa, bivuze ko kimwe cya kane cy’abatuye isi ari bo bataba mu isi ya ‘Digital’. 

Mu Isi ya Digital biroroshye aho ushobora gukora akazi wiyicariye iwawe cyangwa ukaba wakora nk’akazi kari ku wundi mugabane wibereye muri Afrika, ako kazi ukagakora wifashishije ikoranabuhanga. Ibi bikaba ari nabyo bituma abari gukoresha ubu buryo bwa za murandasi mu bucuruzi bari kunguka akayabo katagira uko kangana.


Uku ni ko Forbes berekana uko abantu bunguka muri Digital Economy

Digital Economy mu Rwanda ikora gute?


Nk’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afrika byiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga riramye hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’abarutuye, ubu abashoramali n’ibigo bikomeye byamenye ko inyungu iri mu bucuruzi bukozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’ubukungu (Digital Economy), aha twavuga kwamamza, kugurishiriza kuri interineti ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka kimwe mu bikoresho bakoresha bahura n’abaguzi b’ibicuruzwa byabo. 

Ni nde ugura, ni nde ugurisha muri Digital Economy?


Muri Digital Economy ingeri zose ziruzuzanya, gusa mu kinyarwanda baca umugani ngo ‘Uwabuze umuranga yaheze kwa nyina’. Ni yo mpamvu tugiye gufata imbuga zikorera kuri murandasi (websites) nk’urugero, aha zo zigurisha serivise yo kwamamaza naho ibigo by’ubucuruzi byo bigura iyi serivise kugira ngo bikoreshe ubu buryo nk’inzira yo guhura n’abakiriya. 

Naho ku bijyanye n’abaguzi bo bashobora gukoresha imbuga zikoresha murandasi (websites) mu kumenya ibicuruzwa ibi bigo bifite. Gusa byaroroshye ubu aho umuntu asigaye agura ibicuruzwa atavuye aho ari bakabimugezaho mu mwanya nk’uwo guhumbya. Uko ikoranabuhanga rikataza ni ko ubuzima bworoha mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku bucuruzi. 


'Robot' yitwa Sophia itegerejwe muri iyi nama mpuzamahanga ya Transform Africa igiye kubera i Kigali

Iyi nkuru tubagejejeho ni igice cya mbere, ntimuzacikanwe n'igice cya kabiri. 

Umwanditsi: Eric Misigaro-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Scaire ahiremeye5 years ago
    KBX MUKANDONKERA AKAZI MUZOMBWIRE NAJE NASANZE IBINTU BIKORERWA KURI NET NOBISHOBORA
  • Mupenzi Olive5 years ago
    Nishimiye nibyiza byububucuruzi bwa mudasobwa igihe kirageze ngo twinjire mwiterambere abatabyumva babyihorere ntitwakira twese nubundi haricyo bose karande zizagira abaziyambura zigire nabo zomaho bazibane akaramata (singaye mbona beshi barafashe nibyiza byose babyitirira satani)ufite ifranga ngo ni satani ufite ubwenge nawe ngo ni satani ukize nawe ngo ni satani )Imana ko ariyo yaremye ibiri mw'isi byose ahobiva bikagera (hari uwatubwira ikintu nakimwe Satani yaremye koko abantu twaretse ubuyobe(tukareka gukoreshwa nasatani adukenesha ngo niwe utanga ubutunz)igihe bakweretse nibyiza nkibi ukareka kubihunga ko ntabyo baguheta Ubuntu cg ngo urinde kubitambira ko ari igishoro cyawe ubundi ugayera imbere mwateze amatwi Murakoze.
  • Olivier Dayton5 years ago
    What are the requirements for someone who is not in Rwanda but wishes to attend that summit? Thanks





Inyarwanda BACKGROUND