RFL
Kigali

Miliyoni yabonye nyirayo! Abanyeshuri 11 begukanye ibihembo mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/04/2024 12:46
0


Barangajwe imbere n’uwa ULK-Kigali, abanyeshuri 11 baturutse muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda, bahawe ibihembo bitandukanye ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.



Imbere y’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta bayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, abikorera, abayobozi ba za kaminuza zo mu Rwanda, abarimu ndetse n’abandi banditsi, abanyeshuri 11 barangajwe imbere na Mutoni Clairia wiga muri kaminuza ya ULK-Kigali wegukanye igihembo gikuru kingana n’amafaranga Miliyoni 1Frw ku manota ye 84.2%, bahatambukanye umucyo.

Uwabaye uwa kabiri, ni Cyiza Joseph wa UNILAK wahembwe mudasobwa watsinze ku kigero cya 83%. Mu bandi babashije kuza muri 11 ba mbere bahembwe ku rwego rw’igihugu, harimo uwitwa Ihirwe Metode Emmanuel wa INES-Ruhengeri, Niyoyita Georgette wa ULK-Gisenyi, Nshuti Esther nawe wa ULK-Gisenyi; 

Iradukunda Jean Pierre wa ULK- Kigali, Bintunimana Reverien wa EAUR-Nyagatare, Kayiranga Mbonigaba Elie wa ULK-Kigali, Uwineza Joyeuse wa ULK-Kigali, Habarurema Philibert wa Ines-Ruhengeri, hamwe na Mushimiyimana Bishobokaninkindi Jeannette wa ULK-Kigali.

Nyuma y’uko aba bose bashyikirijwe ibihembo byabo, Minisitiri Utumatwishima yabahaye ubutumwa bukomeye anabemerera kuzabakira kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, bakagirana ibiganiro byihariye mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Minisitiri yagize ati: “Ntabwo icya ngombwa ari amafaranga bahembye. Ndetse kugira ngo tuzabiganire neza, nagira ngo nsabe abo tui kumwe muri Minisiteri bashinzwe ubuhanzi, mbabwire ngo tuzashake umwanya mu kwezi kwa 5 twakire bariya bana batsinze. 

Ntabwo tuzabongerera amafaranga icyo cyo kibe kivuyemo ariko tuzabakira, dusangire, tuganire, kubera ko buriya icyo watsinda cyose, aho watsinda hose n’aho watsindira hose uba watsinze. 

Hanyuma kubera ko bifite aho bihuriye n’ubwenge no gusoma ibitabo n’ibijyanye no gushaka ubumenyi, ni intambwe idasanzwe mwateye kandi muri abantu bo muri kaminuza. Numva icyo mwakabaye mwari mugamije, atari amafaranga menshi, ahubwo ari ukugira umugisha wo kuza nk’aha ngaha ugatsinda muri benshi.

Hanyuma, wenda ku wo bahaye miliyoni we agomba no gutekereza umushinga akayibyaza umusaruro, ariko abandi bo wenda ariya mwahawe muyanywemo akantu. 

Ariko nagira ngo rwose mbabwire ko twe icyo twakora nka Minisiteri, tuzabakira kuri Minisiteri tumenyane, tuganire, tubereke andi mahirwe ari muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, ndetse tube twanafatanya kubaka niba mushaka kuba abanditsi, uru rugaga rurimo n’amaraso y’abatoya.”

Minisitiri Utumatwishima kandi, yashimangiye ko Minisiteri ifunguye kugira ngo yakire buri wese ushobora kubaha uburyo bwo gufasha iterambere ry’abanditsi ndetse n’iterambere ry’abahanzi muri rusange, ariko hibandwa cyane ku cyateza urubyiruko imbere. 

Uyu muyobozi, yanakomoje ku rubyiruko rusigaye rutekerwa imitwe n’abatubuzi, abasaba kujya babanza gushishoza mbere yo kugira icyo bakora, avuga ko nka Minisiteri bakomeje gushaka ikintu icyo aricyo cyose cyafasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona umurimo aho bishoboka.

Yanasabye za kaminuza kongera ubumenyi baha urubyiruko bigisha kugira ngo nibagera ku isoko biborohere gutsinda no kubona akazi.

Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yafashe umwanya asaba inzego za Leta zari zitabiriye iki gikorwa kukigiramo ubufatanye bwisumbuye, avuga ko bibaye byiza cyaba icya Minisiteri haba iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, iy’Uburezi, ndetse n’izindi bifite aho bihuriye, ku buryo bajya bagishyigikira mu buryo bukomeye cyane cyane mu bijyanye no guhemba abana.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye kaminuza zo mu Rwanda zitaritabira aya marushanwa guhaguruka zigatangira kwitabira, asaba n’abanyeshuri gutangira kwandika ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi bakamenya no kubifata neza.

Mutoni Clairia wahawe miliyoni, yashimiye Urugaga rw’Abanditsi rwateguye iki gikorwa, avuga ko amafaranga yabonye agiye kumufasha gukomereza aho yari ageze mu rugendo rwo kwandika ibitabo bye yari yaratangiye ndetse n’ibindi yitegura gushyira ahagaragara.

Mu magambo ye yagize ati: “Icya mbere ndabyishimiye cyane nanashimira ababashije gutegura iki gikorwa na buri wese wagiteye inkunga. Icyo numva ngiye gukoresha iyi miliyoni, ntabwo amafaranga nabonye nubwo ari menshi yahita akora umushing munini cyane, ahubwo ndakomereza ku ho nari ngeze kuko bntije imbaraga ngiye gukomereza ho nari ngeze mu bitabo byanjye ibyo nari ndi gukora, ndetse n’ibindi nteganya gusohora.”

Clairia yavuze ko mu gihe usanga hari abakobwa benshi binubira kuguma mu rugo cyane, we yabifashe nk’ikintu cyiza cyamuteye n’imbaraga zo gukunda gusoma no gukora ubushakashatsi, bimufasha gutangira kwandika ibitabo ashingiye ahanini ku byo yasomye mu byanditswe n’abandi.

Ati: “Mbere na mbere ndanabishimira Imana kuko niyo mugenga wa byose, niyo yampaye kuba ngeze aha ngaha aka kanya, ntabwo ari uko ndusha abandi ubwenge, nta n’ubwo ari uko nanarusha abandi gukoresha imbaraga, gusa nabishyizemo umutim wanjye wose. 

Icyo nashishikariza abantu bose by’umwihariko urubyiruko, njyewe nabagira inama yo kujya bagaburira ubwonko bwabo nk’uko dukenera kugaburira imibiri yacu kugira ngo ikomere, bagaburire n’ubwonko bwabo kugira ngo bakure bamenye uko bakwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Icyubahiro w’Uurugaga rw’Abanditsi mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije wa kaminuza ya East African University Rwanda, Prof Kabera Callixte, yavuze ko rwari urugendo rurerure abanyeshuri bamazemo igihe kitari gito hakorwa amarushanwa yahereye ku rwego rw’Intara kugera ku rwego rw’igihugu.

Akomoza ku gikurikiyeho nyuma y’aya marushanwa, uyu muyobozi yagize ati: “Urugendo rurakomeza kuko turi kubaka umuco kwandika no gusoma dutoza urubyiruko cyane cyane ururi muri kaminuza ariko n’amashuri yisumbuye ndetse n’abanza bizagerwaho, kugira ngo tubashe kubaka abantu bafite umuco wo gukunda kwandika no gusoma mu rwego rwo kurema uruganda rw’abanditsi bazatuma ubukungu burushaho gushingira ku bumenyi. Rero ubumenyi buri mu bitabo, ubumenyi buranditse, icyo dusaba ni ukugira ngo abantu bagire uwo muco, bashake ubwo bumenyi, hanyuma ubwo bumenyi babashe kuba babukoresha aho bari hose.”


Mutoni Clairia wiga muri ULK-Kigali ashyikirizwa ibihembo bye na Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda

Mutoni yegukanye miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda


Cyiza wa UNILAK ashyikirizwa ibihembo bye birimo na mudasobwa

Methode wabaye uwa gatatu ashyikirizwa ibihembo bye  









Kaminuza ya ULK niyo yegukanye igikombe mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo ku rwego rw'igihugu


Umuyobozi wa ULK, Dr Prof Rwigamba Balinda yambikwa umudali w'ishimwe na Minisitiri Utumatwishima


Dr Ignace Niyigaba umwanditsi unafite ikigo cy'ishuri, ahabwa igikombe na Minisitiri Utumatwishima


Dr Ignace ni umuyobozi wungirije w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda

Kaminuza zose zitabiriye zashimiwe


Dr Rose Mukankomeje yavuze kuri kaminuza zititabira amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo


Urubyiruko rwitabiriye rwishimiye gufata ifoto y'urwibutso na Minisitiri Utumatwishima urufite mu nshingano

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igikorwa cyo guhemba abanyeshuri 11 batsinze ku rwego rw'igihugu ndetse na za kaminuza baturukamo

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND