RFL
Kigali

Min. Ingabire Paula yavuze ko Leta y’u Rwanda igiye kugenzura ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/05/2019 15:23
2


Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya, Ingabire Paula, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ingamba zigenzura ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe guhangana n’amakuru y’ibihuha anyuzwa kuri uyu muyoboro wayobotswe na benshi.



The New Times ivuga ko ibi Minisitiri Ingabire yabitangaje ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 ubwo yasubizaga ikibazo cya Depite Jean Claude Ntezimana wamubajije icyo Leta y’u Rwanda ikora mu guhangana n’amakuru atari yo anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abazikoresha atari mu mazina yabo.

Hari mu muhango wo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka 2019/2020.  Depite Ntezimana yavuze ko muri iki gihe benshi bakoresha umuyoboro w’imbuga nkoranyambaga mu guhanahana amakuru, bifashisha imbuga nka Facebook, Twitter n’izindi ariko ko hari abazikoresha mu mazina atari ayabo bakazifashisha mu gusakaza amakuru y’ibihuha. 

Yabajije Minisitiri Ingabire niba ‘nta buryo bwakwifashishwa mu gushakisha abo bantu ku buryo na bo bamenya ko nibafatwa bazabihanirwa n’amategeko, bakaryozwa ibyo banditse’.

Ingabire yamusubije ko batangije porogaramu izerekana abantu bose bafite konti ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko iyo atari ibinyoma bivuzwe, biba ari ibihuha, gusebanya n’ibindi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ziharawe na benshi. 

Yagize ati “Turashaka kurinda abaturage kurusha ibindi byose. Iyo niyo ntego yo gutuma tugenzura ibitambutswa ku mbuga nkoranyambaga tukizera ko turinze abaturage bacu kandi batekanye”


Min.Ingabire yavuze ko hashyizweho porogaramu izifashishwa kugenzura abafite konti ku mbuga nkoranyambaga/Ifoto: Sam Ngendahimana; The New Times

Ingabire avuga ko mu bihugu biteye imbere nk’u Bwongereza n’ibindi biri mu nzira y’Amajyembere, bafashe umwanzuro wo guhangana n’ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga. 

Ati “…Hari uburenganzira bwo gusangira amakuru ariko nanone yakagombye kuba ari amakuru yubaka umuturage n’igihugu kurusha uko imbuga nkoranyambaga zifashishwa mu gukwirakiza ibihuha , gusebya n’ibindi.  

Yavuze ko niba imbuga nkoranyambaga zishobora kwifashishwa mu guteza umutekano muke muri sosiyete, bifite ingaruka nini mu kubaka sosiyete.    

Avuga ko nka Leta y’u Rwanda batategereza ko hari ikiba kugira ngo ifate umwanzuro ahubwo ko biyemeje gushyiraho ingamba kuburyo imbuga nkoranyambaga ziba igikoresho cyiza ku muturage no ku gihugu. 

Minisitiri Ingabire yanatangaje ko mu nama ya Transform Africa  2019 igiye kubera i Kigali mu cyumweru kiri imbere, hari itsinda ry’abantu bazaganira bitsa cyane ku buryo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga. 

Imbuga nkoranyambaga ni isi nshya ku basirimu bahoza urutoki muri telefoni banyereza kuri Twitter, Instagram, Facebook, Snapchat n’izindi badakura ijisho ku mafoto, amakuru n’amashusho asakazwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k4 years ago
    aha nfite igitekerezo kandi gifite ibisubizo kubantu baba mu rwanda bahinduranya amazina uko bajya bakurikiranwa
  • Rukaburandekwe4 years ago
    Guhinduranya amazina ni uko umuntu aba atizeye umutekano we nakoresha amazina ye asanzwe.Nibatugenzure uko bashaka ntakundi twabigenza,ubwo bashaka kutubuza kuvuga





Inyarwanda BACKGROUND