RFL
Kigali

Minisitiri w’Ibidukikije yasabye abaturage kubungabunga amashyamba, amazi n’ubutaka kuko aribyo soko y’ubuzima

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:25/03/2023 18:22
0


Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yasabye abaturage ba Bwisige n’abanyarwanda muri rusange kubungabunga amashyamba, amazi ndetse n’ubutaka, kuko bitabayeho natwe tutabaho.



Ibi yabivugiye mu gikorwa cy’umuganda wabaye uyu munsi mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bwisige ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba, Umunsi Mpuzamahanga w’amazi n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ikirere.

Yagize ati: “Ni n’igikorwa twakoranye n’abaturage benshi bitabiriye umuganda, ariko ni n’igikorwa gihuza iminsi itatu Mpuzamahanga twijihije mu cyumweru gishize; Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba, Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere. Iyi minsi rero tuyihuriza hamwe hano mu Rwanda tunayizihiriza hamwe, kugira ngo twereke abantu ihuriro ry’iyi minsi kuko irunganirana, kimwe kidahari ikindi ntikibazo”.

Yongeraho ati: “Tudafite amashyamba ntabwo twabungabunga ikirere, ntabwo twamenya n’ubumenyi bw’ikirere. Ni byiza rero iyo tuyihurije hamwe, kugira ngo tubwire abatuye u Rwanda, ubudasa ku Rwanda mu kubungabunga ibyo bintu byombi. Kubungabunga amashyamba, Kubungabunga amazi, cyane cyane ko amashyamba ateye ku butaka, tukabungabunga amazi, akatubera ubuzima aho kugira ngo atubere ikiiza, noneho kandi tukita no gukurikirana amakuru duhabwa n’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere.”

Yasabye abaturage kwirinda gukora ibidakwiye, n’aho babiboneye bakabivuga mu nzego zibishinzwe.

Ati: “…Ubundi amazi yagombye kuba atubera ubuzima, cyane cyane ko amazi ubundi ahari mu gihugu hose, ikindi kandi tugomba kwirinda gukora ibidakwiye, kandi noneho tukanabivuga, ibidakwiye twabibona, aho ngaho ndavuga nk’abantu barimbura imirwanyasuri, abantu barimbura amashyamba cyangwa se batemamo amashyamba adakuze. Buriya amashyamba nayo adukururira imvura. Iyo adukururiye imvura rero agasanga twariteguye iyo mvura, isanga dufite ibigega byo kuyabika, isanga twaraciye imirwanyasuri iyafata kugira ngo ataducika kandi agacikana n’ubutaka bwacu.”

Minisitiri yongeyeho kandi ko amashyamba ariyo aduha umwuka mwiza duhumeka tukabaho, bityo ko tugomba kuyabungabunga.

Yasabye abaturage kunganira Green Gicumbi ati: “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza….”.

Iki gikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyitabiriwe n’inzego za Leta zinyuranye harimo Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho ndetse na bamwe mu bakozi babyo, abaterankunga mu byo kubungabunga ibidukikije, bamwe muba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, inzego z’umutekano, inzegoo za Polisi, abaturage, inzego z’abikorera n’abandi.

“Hatewe ibiti ibihumbi 8. Ni ibiti birimo amoko atandukanye, harimo ibiti bizwi cyane ku izina ry’umufu igiti cyiza cyane gitanga imbaho, hakabaho n’ibiti byitwa umuhumuro byiza bifata ubutaka kandi bifite agaciro…hakabamo na pinus. Babiteye ku buso bwa km2 eshatu. Agaciro ka biriya biti, urebye ushyize mu mafaranga  kagera mu asaga miliyoni eshatu bitewe n’uko twateye kuri hegitari eshatu.”, nk’uko twabitangarijwe na Bwana Felix Rurangwa, umukozi wa Green Gicumbi ushinzwe amashyamba.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne ‘Arc Mujawamariya yakoze umuganda wo gutera ibiti


Aha yari agiye gushyira igiti mu mwobo wabugenewe


Minister wari umushyitsi Mukuru, yageze aho anakoresha isuka 

Abashyitsi bose bafatanyije n’abaturage gutera ibiti 

Ingabo nazo zifatanyije n’abaturage ba Bwisige ndetse n’abayobozi mu gutera ibiti 



Hanabayeho ibihe bibereye ijisho 


Wari umunsi wahurijweho kwizihiza ibintu bitatu bikomeye mu buzima bwa muntu: Amashyamba, Amazi n’Ubumenyi bw’Ikirere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND