RFL
Kigali

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro igice cya kabiri cy’uruganda rwa SKOL

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/01/2019 21:26
0


Kuri uyu kabiri tariki 29 Mutarama 2019, Dr.Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, yafunguye ku mugaragaro igice cya kabiri cy’uruganda rwa Skol Brewery Ltd ruherereye mu Nzove, ashimangira ko Leta y’u Rwanda izakomeza korohereza abashaka gushora imari.



Dr.Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe, yafunguye ku mugaragaro igice cya kabiri cy’uruganda rwa Skol ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete UNIBRA, Madamu Michel  Relecom; Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya.

Minisitiri w'Intebe Ngirente wafunguye igice cya kabiri cy’uruganda rwa Skol mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko gufungura iki gice cya kabiri cy’uruganda ari ingirakamaro kuri kompanyi ya Skol, abakiriya, abafitemo imigabane n’abandi bayobotse ibinyobwa bw’uruganda rwa Skol n’abandi.    

Yagize ati “….Gufungura iki gice cya kabiri cy’uru ruganda ni ingirakamaro kuri Skol nka kompanyi ndetse n’abakiriya b’imena. Kongera umusaruro w’ibyakorwaga bizafasha uruganda rwa Skol kurushaho kongeraho ibyo rwoherezaga mu bihugu duturanye.”

Dr.Ngirente yasobanuriwe byinshi ku ruganda rwa Skol n'uburyo inzoga zitunganywa.

Yavuze ko kwaguka kw'uruganda rwa SKOL biri mu murongo w’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye hagati ya 2017 kugera 2024. Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere inganda, kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, mu ntego y’uko igihugu kigomba kohereza buri mwaka nibura 17% mu mahanga 

Yijeje uruganda rwa Skol n’abandi bashoramari, ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyiraho uburyo bworoshya ishoramari, yo nkingi ikomeye mu bukungu bw’Igihugu. Yavuze ko gufungura uruganda rwa kabiri kuri Skol bije mu gihe Leta y’u Rwanda yimakaje gahunda ya ‘Made in Rwanda’   

Yagize ati “Ibi kandi biri mu murongo wa ‘Made in Rwanda’. Gufungura uruganda rwa kabiri rwa Skol byaje mu gihe u Rwanda rurimo gushyira imbaraga muri gahunda ya Made in Rwanda. Ndizeza ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol ndetse n’abandi bashoramari ko Leta y’u Rwanda izaharanira gushyiraho imirongo migari yorohereza abashoramari.”

Yakomeza avuga ko muri Raporo ya Banki y’Isi iherutse gusohoka, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari ndetse na 29 ku Isi yose. Yavuze ko Leta y’u Rwanda ‘ishishikariza abashoramari bose gukoresha amahirwe ihari bashora imari ahatandukanye’. 

Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol, Bwana Ivan Wulffaert, yatangaje ko mu myaka itanu ishize, bakoze ibishoboka byose kugira ngo uru ruganda ruhagarare neza ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no mu mahanga kugeza ubu.

Yavuze ko uruganda rwahindutse mu buryo bugaragara buri wese, ndetse ko n’inyubako zongerewe. Yashimangiye ko uruganda rwashinzwe bafite intego yo gukora 80 000 hl(higitolitero) ubu bakaba bakora izirenze 500,000 hl(hegitolitero). Yongeyeho ko mu minsi ishize, abacuruzi bagurishaga amakaziya 3 000 y’inzoga ku kwezi, ubu baragurisha agera 50,000.  

Imbere mu ruganda......amacupa y'inzoga aba anyuramo...

Yavuze ko mu minsi ishize bagiranye amasezerano n’ikipe ya Arsenal ndetse ko biri mu murongo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) mu guteza imbere ubukerarugendo, ari nayo mpamvu Skol yiyemeje kuzana mu Rwanda ikipe ya Arsenal igahura n’abakinnyi b’umupira bo mu Rwanda n’abandi.

Ati “ Mu minsi ishize twagiranye amasezerano n’ikipe ya Arsenal kandi biri mu murongo wa RDB wo guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gutuma mu mahanga bamenya birushijeho u Rwanda. Intego yacu ni ukuzana ikipe ya Arsenal mu Rwanda

Skol isanzwe ari umuterankunga wa Tour du Rwanda, ndetse n’ikipe ya Rayon Sports. Muri 2018, Skol yaje ku mwanya wa kabiri mu bigo bitanga neza imisoro mu Rwanda, yahembwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA). Uru ruganda rwatangiye muri 2010 ruherereye mu Murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

AMAFOTO:

Minisitiri w'Intebe Ngirente asuhuzanya na Ivan, Uyobora uruganda rwa SKOL.

Ivan Wulffaert,Umuyobozi w'Uruganda rwa Skol.

Ifoto ifatiwe hejuru y'urwengero..........Yerekana uburyo amacupa aba apfundikiye akomereza aho ashyirwa mu makaziye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND