RFL
Kigali

MTN Kigali Praise Fest: Dj Shawn na Dj Spin bazavangavanga umuziki mu gitaramo Don Moen azakorera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2019 9:04
0


Abavangavanga umuziki w’ivugabutumwa bakomeye hano mu Rwanda, Deejay Shawn ukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ndetse na Deejay Spin wa Radio/TV10 byemejwe ko ari bo bazavangavanga umuziki mu gitaramo gikomeye umuramyi w’umunyamerika Don Moen azakorera i Kigali, kuya 10 Gashyantare 2019.



Evans Mwendwa [Dj Spin, Dj Spinimana] asanzwe akorera Tv10 binyuze mu kiganiro’ Praise 10’ gitambuka ku Cyumweru Saa moya (7h:00’) za mu gitondo kugeza Saa yine(10h:00’). Yatangiye kuvangavanga imiziki ya Gospel muri 2012 abitangiriye muri Kaminuza.

Ni we waciye agahigo ko kuba umu Dj wa mbere mu Rwanda watangiye kuvangavanga imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana, abitangira abakristo benshi bamurwanya dore ko batabivugagaho rumwe. Muri 2017 yegukanye igihembo nk'umu Dj mwiza mu Rwanda. Yanditse kuri instagram, avuga ko ari 'umugisha ukomeye kuba agiye guhurira ku ruhumbi rumwe n'umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,'

Deejay Shawn watumiwe muri iki gitaramo nawe asanzwe avangavanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuri Televiziyo y’u Rwanda(RTV) binyuze mu kiganiro ‘RTV Sunday Live show’ gitambuka ku Cyumweru kiyoborwa na Ronnie afatanyije na Becky Rocsi uzwi muri Shining Stars na Tumusiime Juliet.

Kuteesa Samuel [Dj Shawn] yakoze nk’umu Dj muri Watoto church rimwe mu matorero akomeye muri Uganda. Mu bitangazamakuru bikomeye yakozeho hari: Power Tv, UBC Tv, Salt Tv, NBS Tv n’amaradiyo atandukanye nka: Spirit Fm, Power Fm na Alpha Fm.

Deejay Shawn watumiwe muri 'MTK Kigali Praise Fest Edition I'

‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ ni igitaramo karundura cyimaze hafi amezi atatu cyamamazwa, cyatumiwemo umuramyi Don Moen wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa RG-Consult na Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, MTN.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 06 Ugushyingo 2018, Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN ifatanyije na kompanyi ya RG-Consult bemeje bidasubirwaho ko Umunyamuziki wamenyekanye ku rwego rw’isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Don James Moen ndetse n’umuramyi Mbonyicyambu Israel [Israel Mbonyi] bafatanyije n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda bazataramira abanyarwanda n’abandi muri “MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I”.

Muri iki kiganiro kandi banatangaje ko hari abahanzi ndetse n’aba-Dj’s bazifashishwa bazagenda batangaza uko iminsi yicuma. Deejay Spin ndetse na Deejay Shawn batangajwe biyongera kuri Denah Uwera ndetse na Columbus batangajwe mu minsi ishize nk’abanyamuziki bazaririmba muri iki gitaramo.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, kizabera Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ushobora kugura amatike aha hakurikira: Giporoso MTN Service Center; Chic Building MTN Service Center, Remera Corner MTN Service Center, Camellia (CHIK), Camellia (UTC), Camellia( Makuza), Caritas Book Shop, BemBonita Saloon, Kigali Serena Hotel, Blessed Shop Merez II Gikondo.

Kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo wifashishije uburyo bwa Mobile Money ukoresha Code 00055 ugabanyirizwa 5%. Ukoresheje Mobile Money tike ni 11,400 Frw(Ordinary) mu myanya isanzwe, 23,750(VIP Ticket) mu myanya y’icyubahiro ndetse 237,500 ku meza y’abantu umunani (VIP Table of 8).

Deejay Spin watumiwe muri iki gitaramo kizaba tariki 10 Gashyantare 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND