RFL
Kigali

MTN yamuritse telefone ‘Ikosora’ igura 19,800 Frw, igiye koroshya gukoresha internet-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2019 15:55
1


Sosiyete MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro telefone ‘Ikosora’ iri ku giciro 19, 800 Frw; ifite ikoranabuhanga rigezweho, ‘application’ nyinshi zikunzwe, ibashaka kwakira 3G. Byakozwe mu rwego rwo kwagura no kugira uruhare mu iyaguka ry’umurongo mugari w'abakoresha internet mu Rwanda.



Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019 ni bwo Sosiyete y’itumanaho MTN yatangaje ko yashyize ku isoko telefone ‘Ikosora’ yagejejwe mu maduka atandukanye yayo, mu minsi iri imbere barayigeze n’ahandi hashoboka. Iyi telephone ikoreshwa na porogaramu ya KaiOS.


Telefone 'Ikosora' izorohereza benshi gukoresha interineti

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyiciro cya Mtn i Nyarutarama, Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN, Lily Zondo, yavuze ko iyi telefoni ‘Ikosora’ ije gufasha abatabonaga ubushobozi bwo kugura telephone zigezweho bitewe n’uko ibiciro biri hejuru. 

Yakomeje avuga ko iyi telefone 'Ikosora' izafasha benshi koroherwa no gukoresha internet. Yavuze ko ‘Ikosora’ irimo ‘application’ zose nkenerwa nk’iziri mu izindi telefoni zigezweho; itandukaniro ari ibiciro.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré.

Ruhinguka avuga ko gushyira ku isoko iyi telefoni ‘Ikosora’ biri no mu murongo wo gukomeza gufasha abakiriya kunogerwa n’umuvuduko wa internet wakubwe Gatatu (3G). Kwagura uyu muyobora wa 3G washowemo agera ku madolari Miliyoni 20. 

Yagize ati «  Kugira ngo umuntu agure ‘smartphone’ yasabaga nibura ari hagati 30 000 Rwf- 100 000 Rwf kuzamura. Abatarabashaka kuzigura ni benshi yaba mu gihugu cyangwa se no mu bakiriya bacu. Iyi telephone ‘Ikosora’ dutangije ije kunganira urugendo tumaze igihe rwo kumenyekanisha umurongo mugari wacu wa internet »

Yakomeje ati «  Abantu duteganya ko bazagura iyi telefoni ‘Ikosora’ n’abantu batari basanzwe bakoresha internet. Tuzabaha uburyo bwo gukoresha internet ndetse n’icyo igomba gukoreshwa. Iyi telefoni iradufasha gukomeza kumenyakanisha gahunda yacu yo kugeza ku bakiriya bacu internet yihuta. »

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN, Richard Acheampong, yavuze ko iyi telefoni ‘Ikosora’ igiye kugezwa mu maduka atandukanye ya Mtn mu minsi ya vuba.

Ati « Iyi telefoni ‘Ikosora’ iraboneka ku maduka atandukanye akorana na Mtn ndetse no kubacuruzi baduhagarariye ahantu hatandukanye. Ugura iyi telefoni ‘Ikosora’ azajya ahabwa na 1G yo gukoresha kuri internet mu gihe cy’amezi atatu. »

Kugura iyi telefoni ‘Ikosora’ bihesha amahirwe umukiriya kubona 1G y’ubuntu buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu. Ikindi n’uko bidasaba kugura ‘sim card’ ahubwo ukoresha iyo wari usanganywe mu iyindi telefone.

Kugura internet kuri iyi telefoni ‘Ikosora’bizajya biguha amahirwe yo kwongererwa indi.  

Telefoni ‘Ikosora’ yazanywe ku isoko na Mtn ifatanyije na China Mobile Market, ifata interineti nziramugozi (Wi-Fi), irimo ‘application’ nka Youtube, Facebook, Whatssapp, Twitter, Google Apps, ikagira Radio FM, Itoroshi, Simukadi 1 cyangwa 2.

Ifite camera ebyeri, iy’imbere ni nyuma. Ifite ikoranabuhanga rituma ibafasha kwakira 3G, ‘ikora ‘download’, ikagira na ‘battery’ imarana umuriro igihe kinini. Ifite ububiko bwa 1G, bushobora kwongerwa wifashishije ‘memory card’. Iyi telefoni ‘Ikosora’ ifite n’ubushobozi bwo gusimbura ‘modem.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa, Richard Acheampong.

Umuyobozi Ushinzwe imari muri MTN, Linda Zondo.

'Ikosora' ifite camera y'imbere n'inyuma.

Ku bantu mukunda 'Selfie', telefone Ikosora ntibacike mutayiguze

Umunyarwenya Clapton Kibonke akoresha 'Ikosora'.

Phanny Wibabara

Bamwe mu banyamakuru batsindiye telefoni 'Ikosora'.


Miss Heritage 2019 Michaella Ricca Kabahenda akoresha 'Ikosora'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Phiona ingabire5 years ago
    Ndabemera cyane muzane nizindi kbsa dukeneye innovation





Inyarwanda BACKGROUND