RFL
Kigali

Mu 1911 Mona Lisa yaribwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/08/2019 10:09
0


Uyu munsi ni ku wa 3 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka tariki 21 Kanama, ukaba ari umunsi wa 233 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 132 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1831: Umwirabura wari umucakara Nat Turner yayoboye imyivumbagatanyo ya mbere yarokoye abacakara benshi.

1897: Ikigo gikora imodoka cya Oldsmobile, cyarashinzwe.

1879: Bikiramariya ari kumwe na mutagatifu Yozefu ndetse na Yohani babonekeye abantu bo mu rusengero rwa Knock mu gihugu cya Ireland.

1911: Igishushanyo cya Mona Lisa kikaba igishushanyo cy’umuhanzi w’umutaliyani Leonardo da Vinci cyari mu ngoro ya Louvre mu Bufaransa cyibwe n’umukozi w’iyi ngoro. Iki ni kimwe mu bishushanyo byamamaye cyane ku isi, akaba yaragikoze ahagana mu 1500.

1959: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower yasinye inyandiko za nyuma zinjiza leta ya Hawaii muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka Leta ya 50. Uyu munsi wizihizwa muri Hawaii nk’umunsi w’iyinjizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1986: Umwuka wa Dioxide de carbone wazamutse mu kiyaga cya Nyos muri Cameroon ukwira ahangana n’ibirometero 20 wica abantu bagera ku 1800.

1991: Igihugu cya Latvia cyatangaje ubwigenge bwacyo bwuzuye nyuma yo gufatwa n’uburusiya.

1991: Ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mikhail Gorbachev wategekaga u Burusiya ryaratsinzwe.

2013: Mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’abadashyigikiye ubutegetsi muri Syria, byatangajwe ko abantu ibihumbi bishwe bicishijwe intwaro z’ubumara mu gace ka Ghouta, ibintu byahagurukije amahanga.

Abantu bavutse uuyu munsi:

1938: Kenny Rogers, umuririmbyi w’injyana ya country, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar, akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yabonye izuba.

1939: Festus Mogae, perezida wa 3 wa Botswana nibwo yavutse. 

1963: Umwami Mohammed wa 6 wa Maroc nibwo yavutse.

1971: Mamadou Diallo, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Senegal nibwo yavutse.

1973: Sergey Brin, umuhanga muri mudasobwa akaba n’umushoramari w’umunyamerika ufite inkomoko mu Burusiya akaba umwe mu bashinze urubuga rwa internet rwa Google nibwo yavutse.

1984: Melissa Schuman, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film Love Don’t Cost a Thing (2003) nibwo yavutse.

1986: Usain Bolt, umukinnyi w’amasiganwa ku maguru w’umunyajamayika yabonye izuba.

1988: Kacey Musgraves, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1947: Ettore Bugatti, umukanishi akaba n’umushoramari w’umutaliyani ufite inkomoko mu Bufaransa, akaba ariwe washinze ikigo gikora imodoka cya Bugatti yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

2005: Robert Moog, umushoramari w’umunyamerika akaba n’umuvumbuzi akaba ariwe washinze inzu itunganya umuziki ya Moog Music yitabye Imana. Moog mu kazi gakomeye yakoze mu muziki harimo kuba ariwe wavumbuye uburyo n’ibikoresho byo gukora umuziki wo mu bwoko bwa Electronic.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND