RFL
Kigali

Mu 1958 Michael Jackson yabonye izuba: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2019 10:57
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka tariki 29 Kanama, ukaba ari umunsi wa 241 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 124 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

708: Ibiceri bya mbere mu gihugu cy’ubuyapani byatangiye gucurwa.

1825: Igihugu cya Portugal cyemeye guha ubwigenge igihugu cya Brazil.

1831: Michael Faraday yavumbuye ingufu za rukuruzi iba hagati y’ibikoresho bitwara ingufu z’amashanyarazi (Electromagnetic induction).

1833: Ubwami bw’ubwongereza bwashyize mu mategeko itegeko ryo guca ubucakara mu bihugu bigize ubwami bwose.

1898: Ikompanyi ya Goodyear ikaba ari ikompanyi ikora amapine y’amamodoka nibwo yashinzwe.

1910: Amasezerano yiswe ay’ubuyapani na Koreya y’1910 azwi kandi nk’amasezerano yo gutegekwa kwa Koreya n’ubuyapani yarasinywe. Aya masezerano niyo yatangije ubutegetsi bw’ubuyapani muri Koreya (yitwaga Joseon).

2004: Umukinnyi wo gusiganwa ku mamodoka w’umudage Michael Schumacher yatwaye igikombe cy’aya masiganwa ku isi ku nshuro ya 5 yikurikiranya, ikaba yari inshuro ya 7 agitwaye muri rusange, aca agahigo yakuyeho Juan Manuel Fangio yari amazeho imyaka 47.

2005: Inkubi y’umuyaga udasanzwe yahawe izina rya Katrina, yashegeshe igice cy’ikigobe cya Louisiana muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze abantu bagera ku 1836 bahasiga ubuzima, ibintu bibarirwa muri miliyari 108 z’amadolari ya Amerika birangirika. Uyu muyaga ukaba umwe mu miyaga ikomeye yabayeho mu mateka y’isi.

2012: Abacukuzi ba nyiramugengeri bagera kuri 26 barapfuye n’abandi bagera kuri 21 baburirwa irengero mu mpanuka yabereye mu kirombe cya Xiaojiawan giherereye muri Panzhihua mu ntara ya Sichua mu Bushinwa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1936: John McCain, umunyapolitiki w’umunyamerika akaba azwi ho kuba yari ahanganye na Barack Obama mu matora ya perezida nibwo yavutse.

1958: Michael Jackson, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika ndetse akaba afatwa nk’umwami w’injyana ya Pop nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2009.

1978: Celestine Babayaro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1982: Vincent Enyeama, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1986: Lea Michele, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film z’uruhererekane za Glee nibwo yavutse.

1987: Tony Kane, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1990: Nicole Anderson, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film z’uruhererekane za Beauty and the Beast zica kuri televiziyo kuva mu mwaka w’2012 nibwo yavutse.

1993: Liam Payne, umuririmbyi w’umwongereza, akaba abarizwa mu itsinda rya One Direction nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1799: Papa Piyo wa 6 yaratashye.

1891: Pierre Lallement, umuvumbuzi w’umufaransa akaba ariwe wavumbuye igare yaratabarutse, ku myaka 48 y’amavuko.

1984: Muhammad Nanguib, perezida wa mbere wa Misiri yaratabarutse.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Sabina.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya igeragezwa ry’intwaro z’ubumara (International Day against Nuclear Tests)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND