RFL
Kigali

Mu gutegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 urubyiruko rwa Kigali na Nyanza rwasuye ‘Intwaza’ ababyeyi bagizwe incike na Jenoside

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/02/2019 6:41
0


Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagali ka Mushirarungu mu mudugudu wa Nyamivumu B ahari amazu yubakiwe ababyeyi bagizwe Incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko rwabasuye rubakorera ibikorwa bitandukanye.



Urubyiruko rwaturutse i Kigali rukihagera, rwakoze amasuku bakoropera abo babyeyi, bakora amasuku mu nkengero z’aho batuye, baraharura baranakubura imbere mu rugo n’inyuma. Bubatse uturima tw’igikoni tuzifashishwa mu kugaburira abo babyeyi uko hatewe ingemwe z’imboga zizajya zituma bahabwa indyo yuzuye.

Abo babyeyi bitwa ‘Intwaza’ baba muri Nyanza, ni 17, abakecuru 15 n’abasaza 2. Ahenshi usanga mu nzu imwe haba ababyeyi 4, aho buri wese aba mu cyumba cye kereka ah’umwihariko kubera umubare ndetse no kuba harimo abasaza n’abacecuru. Izi Ntwaza, nibo bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, kuri ubu ababasura, ababagana, ababitaho akaba ari bo bana bafata nk’abana babo. Ukigera aho abo babyeyi baba, bakwakirana ubwuzu cyane

Grace Usanase na Iradukunda Yves ni urubyiruko rwaje ruhagarariye abandiMu ijambo rye Grace Usanase yagize ati “Twaturutse i Kigali hari n’abo twasanze hano i Nyanza. Ntabwo turi abashyitsi, turi abasangwa kandi twaje gutaramira ababyeyi bacu, ngo twongere kubahobera, tubibutse ko tubakunda n’ubwo tuba turi mu mirimo myinshi ariko tugaruka mu rugo kugira ibyo dukorera ababyeyi bacu kuko natwe badukoreye byinshi tutabashije. Mboneyeho kwibutsa bakuru banjye na barumuna banjye ko twitegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 ku nshuro ya 25.…”

Yakomeje avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’amateka y’u Rwanda, uko byagenze ngo ayo mahano agwire igihugu ariko anashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku butwari ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje byubatse u Rwanda rukaba rugeze aheza ho kwishimira biturutse ku Ngabo za RPF Inkotanyi.

Mu ijambo rye Yves Iradukunda yavuze impamvu nyamukuru y'igikorwa bakoze ndetse anavuga ku rugamba rwo kwiyubaka ati “Mwaraduhetse, mwaratuganirije, natwe twaje kubana namwe, mutuganirize, muduhe impanuro kandi tubashimire ku rugendo rukomeye mwakoze rwadufashije gutera imbere no kwiyubaka cyane. Mwaturemyemo icyizere cyane natwe ntituzababera ibigwari.” Bitewe n’uko Politike mbi isenya itubaka, hari ibyo urubyiruko rwahize, rwiyemeje gukora ngo barusheho guhesha ababyeyi babo ishema.

Kwibuka 25
Ababyeyi bamwe mu Ntwaza bacinye akadiho bishimira urubyiruko rwabasuye

Umukecuru w’intwaza uhagarariye abandi mu butumwa yatanze yagize ati “Rubyiruko bana banjye kandi buzukuru banjye, mbashimiye cyane ibyiza mudukorera. Ibyo mwadukoreye uyu munsi byarengereye cyane twishimye, nari nzi ko abana banjye babarimbuye ntabona na kamwe ariko dore mwaje…Muzakomeze kugera ikirenge mu cya Perezida wacu Kagame watugiriye neza akadutoragura, yaduhaye akabando koko turakicumba, atwubakira neza turarya tukaryama tunezerewe. Abari bazi ko tuzapfa ntabwo babibonye ahubwo turiho kandi tubasha kwicara tugasabira abacu bishwe kirya gihe, inkingi y’imitarimba, inzugi za Metalike byose tubikesha Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Bana bacu muzagere kure hashoboka, Imana ibishimire cyane rwose.”

Umusaza w’Intwaza yavuze akamuri ku mutima agira ati “Rubyiruko rwacu, mwadushimishije birenze uko mwajyaga mudushimisha. Yego twajyaga twishima ariko uyu munsi twishimye kurushaho kuko mwaje muri benshi byisumbuyeho, iyi tariki ntituzayibagirwa nk’uko tutazibagirwa amateka mabi twanyuzemo mu gihugu cyacu kuko twahahuriye na byinshi bibi cyane. Batubibyemo amacakubiri ariko Imana yaduhinduriye amateka none ubu umunyarwanda afite agaciro cyane. Ubu urubyiruko rurigishwa ibyiza, gukundana no kubaka igihugu, gukora neza no kubaha bakorera igihugu banaharanira gutera imbere bashyize hamwe nta macakubiri nka bimwe byo hambere byatujyanye ahabi.”

Uyu musaza yavuze ko bose uko ari 17 batatekerezaga ko hari uwarokoka ariko Imana ikaba yarazanye ibisubizo biciye muri FPR Inkotanyi, ingabo zabarokoye zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ubu zikaba zaranabubakiye aho kuba. Ashimira cyane Nyakubahwa Paul Kagame ko yabatekerejeho cyane, ashimira Leta y’u Rwanda n’ikigega cyita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, FARG ko batekereje cyane bakabahuriza hamwe aho banezerewe cyane batagitatanye na busa; ibintu bibatera imbaraga n’icyizere cyo kubaho dore ko bari incike, nta mwana ndetse nta n’umwuzukuru. Ntibibagiwe gushimira kandi Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida Kagame, waje no kubimura ataha aya mazu.

Kwibuka 25
Ababyeyi b'Intwaza bafashe ifoto y'urwibutso n'urubyiruko rwabasuye

Hari ababafasha batandukanye mu mirirmo yose, bakabafasha kubona ibyo bakeneye kandi mu buryo bworoshye. Uyu musaza kandi yagiriye inama abana b’abakobwa kwirinda ibishuko birimo gutwara inda zitateganyijwe kuko bibangiriza ubuzima bakava mu mashuri ndetse anabasabira ku Mana ko yabafasha bakazatera imbere kandi bakabaho neza na basaza babo, bose hamwe bakazagira abazabagoboka bageze mu za bukuru nk’uko babafasha bakabagoboka nabo.

Uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’umukorerabushake w’intore ndetse n’umukuru w’urugaga rw’urubyiruko mu butumwa bwabo bijeje Intwaza ko bazabana nabo, bakababa hafi kandi bakabafata ikiganza mu gihe babishoboye batazigira indakoreka na busa ati;“Dufite byinshi dushobora kwiyemeza nk’urubyiruko. Babyeyi bacu, amaboko yacu ni ayanyu, tuzabamara irungu, tuzababa hafi kandi ntituzateshuka ngo twigire intakoreka kuko impanuro zanyu turacyazikeney cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND