RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: True Promises yakoze igitaramo gikomeye 'Himbaza Live Concert' cyaranzwe n’umudiho w'amashimwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2019 15:55
0


True Promises iri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yakoze igitaramo gikomeye mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 06 Mutarama 2019, cyaranzwe n’umudiho wa benshi babyinaga amashimwe y’ibyo bakorewe n’Imana mu gihe bamaze bakiriye agakiza.



True Promises ni itsinda ry’abanyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, rihuriwemo n’abasore n’inkumi ndetse n’abarushinze batambira Imana bigatinda! Bari bamaze iminsi mu myiteguro ikomeye yaganishije ku gitaramo bakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, bashyize imbere ‘gushimira Imana kubyiza yabakoreye’, igitaramo cyiswe ‘Himbaza Live Concert’ cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel.

Iki gitaramo cyari cyubakiye ku nsanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 34:4 “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye” Ni igitaramo cyagaragaje ko ari inzira nziza yo kuramya Imana no kuyishimira uburinzi bwayo ku bwoko bwayo. Iki cyaranzwe na benshi bashimye Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, buri wese yafataga umwanya agatekereza ku mirimo Imana yakoze ku buzima bwe, agashyira icyubahiro cyayo mu kirere n’ibiganza byombi.

True Promises yabanje gusengera iki gitaramo.

True Promises yaririmbye indirimbo nshya ndetse n’izindi bakoze mu bihe bitambutse. Yaririmbye indirimbo nka ‘Uko Mbishoboye’, yahagurukije benshi bakayiririmba bacinya n’akadiho ‘Nzakwamamaza’, ‘Ndabihamya’, ‘Mana urera’, ‘Inzira zawe’ n’izindi nyinshi. Muri iki gitaramo kandi True Promises yanahishuye ko iri gutegura ikindi gitaramo izakora tariki 10 Ukwakira 2019.

Igitaramo ‘Himbaza Live Concert’ cya True Promises Ministries cyaririmbyemo ab’amazina azwi mu muziki wo guhimbaza Imana barimo: Gisele Precious Nsabimana wahesheje benshi umugisha, itsinda ry’abaramyi bakomeye bakoresha imbaraga nyinshi Alarm Ministires, New Melody iherutse gukora igitaramo, Sam Rwibasira waririmbye ‘The Storm is over now’ ya R.Kelly ndetse na Arsene Tuyi wakunzwe mu ndirimbo ‘Umujyi w’amashimwe’ ikaba idarapo ry’umuziki we.

AMAFOTO:

Abaririmbyi ba True Promises bakoresheje imbaraga nyinshi.

Diane, inkingi ya mwamba muri True Promises yanyuze benshi.


New Melody iherutse gukora igitaramo yanyuze benshi

Umunyamuziki Samu Rwabasira yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziri mu rurimi rw'Icyongereza.

Gisele Precious yaririmbye muri iki gitaramo.

Bamwe bafashishijwe cyane...............

Uwari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo.

Hon.Bamporiki Edouard [wambaye amataratara] nawe yari muri iki gitaramo.

Umuramyi Serge Iyamuremye n'umunyamakuru Octave bitabiriye iki gitaramo.

Amafoto n'amashusho y'urwibutso y'iki gitaramo yafashwe.

Tresor Ndayishimiye watangije itsinda True Promises Ministries

Aline Gahongayire yari muri iki gitaramo.

Gaby Kamanzi yahagiriye ibihe byiza cyane

Uwabwirije Ijambo ry'Imana.

Yakiriye agakiza muri iki gitaramo atangira urugendo rugana mu ijuru

Iki gitaramo cyaranzwe n'amashimwe ya benshi.

Aimable Twahirwa yitabiriye iki gitaramo

Andi mafoto menshi kanda hano.........ndetse na hano

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND