RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Ihere ijisho umudugudu w'icyitegererezo w' i Karama watashywe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 19:49
1


Kamera y’Umufotozi wa INYARWANDA Iradukunda Dieudonne kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2019, yafashe amafoto y’isura y’umudugudu w’amagorofa wubatse ahitwa i Karama n’imihanda myiza iri mu nkengero zawo.



Umudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu ibango ry’umusozi wa Kigali (Mont Kigali). Watashywe ku wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2019 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Wuzuye utwaye arenga Miliyari umunani z’amanyarwanda yavuye mu isanduku ya Leta. 

Uri ahitegeye umugezi wa Nyabarongo, urimo ibyangombwa byose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’ibibuga by’imyidagaduro, amashuri y’incuke, isoko, ivuriro n’ibindi. Uyu mugudugu w’icyitegererezo ufite imihanda ya kaburimbo itunganyije gusa hari imirimo imwe n’imwe ikiri gukorwa. 

Ukikijwe n’umuhanda wa Ruliba-Karama –Nyamirambo. Ufite ibirometero 7.831Km aho watangiye kubakwa tariki 07 Mutarama 2019. 

Byitezwe ko uyu muhanda uzagabanya umubyigano w’imodoka zijya cyangwa ziva mu Ntara y’i Burengerazuba, Amajyaruguru n’amajyepfo, zinyuze mu muhanda uva i Nyabugogo kugera ku kiraro cya Nyabarongo.

Umuntu wakoreshaga isaha kuva ku kiraro cya Nyabarongo kugera i Nyamirambo ntazarenza nibura iminota 10.

Urugo mbonezamikurire y'abana bato rw'i Karama

Ni umudugudu w'amagorofa. Igice kimwe cy'amagorofa gifite amazu 120

Buri nzu ifite uruganiro, icyumba cyo kuraramo, ubwogero, igikoni n'ibindi

Uyu mudugudu kandi urimo Urwunge rw'amashuri



Uyu mudugudu w'icyitegererezo uri hafi n'umugezi wa Nyabarongo

Inzira y'amazi iratunganywa neza

Umuhanda wa Ruliba witezweho kugabanya umuvundo w'imodoka muri Kigali

Ibyapa biyobora byashyizwe muri uyu muhanda mushya

Uyu muhanda wanashyizwemo amatara

Ibyapa biyobora imidoka

Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa

Uyu muhanda uracyatunganywa....

Witegeye Mont Kigali....

Ni umuhanda utunganyije neza woroheye ibinyabiziga byose

Aho umugenzi ategera i modoka

Barakotera inkengero z'umuhanda...

Andi mafoto menshi kanda hano:

Inkuru n'amafoto: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndagijimana eric4 years ago
    nonese uyumuhanda uhingukahe





Inyarwanda BACKGROUND