RFL
Kigali

Mu mpera z'uyu mwaka Smart Design yazanye igabanuka ry'ibiciro ku bashaka gutanga impano n'ibihembo bikoze neza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2018 17:39
0


Smart Design ni kompanyi izwiho gukora impano no kwandika ku bintu binyuranye hano mu Rwanda. Imaze kuba ubukombe mu gutanga izi serivisi ndetse kuri ubu yamaze guhanantura ibiciro cyane cyane mu rwego rwo guha abakiriya noheli nziza n'umwaka mushya muhire banogerwa na serivise nziza za Smart Design.



Ntihinyurwa Alain Philbert umuyobozi wa Smart Design yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bahisemo kugabanya ibiciro mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kubona serivise zabo mu buryo buhendutse muri iki gihe cy'iminsi mikuru. Uyu muyobozi yatangaje ko bagabanyije 20% ku mpano zitangwa muri iki gihe cy'iminsi mikuru.

Usibye iri gabanuka ku bagura n'abakoresha impano zinyuranye zo gutanga muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka, Smart Design yagabanyije 15% ku muntu ushaka indi serivise iyo ariyo yose bagira cyangwa ushaka kugura ikindi gikoresho icyo aricyo cyose.

 Iki kigo kandi ngo gikora amakarita y’abanyeshuri, abakozi, ay’akazi (service card), ibirango by’ibigo (insigne),  ndetse na logo z’ibigo. Iki kigo kandi gikora kashe z’ubwoko bwose harimo izikoranye umuti, izidakoranye umuti ndetse na kashe zikoresha umuriro (embossed stamp). Muri iki kigo kandi bakora ibijyanye n’amafoto nko gukora ifoto ishaje bakayivugurura bakayishyira mu ikadere nshya, ifoto ikongera kuba nshya. Bashyira imitako ku modoka no mu biro (office and car branding). Abagana iki kigo bavuga ko umwihariko gifite ari uwo gutanga serivisi inoze, yihuse kandi ku giciro cyiza.

Smart Design ikorera mu mujyi rwagati mu nyubako ya T2000 nshya mu muryango B 212.

Smart Design
Smart Design
Smart Design
Smart Design
Imashini zifashishwa muri Smart Design
Smart Design

Smart Design
Smart Design
Smart Design
Muri Smart Design batanga serivise nyinshi zitandukanye kandi zigatangwa neza ku giciro gito





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND