RFL
Kigali

Mutzig yahawe igihembo cy’indashyikirwa icyesha gushyigikira Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2019 8:53
0


Ikinyobwa cya Mutzig cy’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, cyahawe igihembo cy’indashyikirwa icyesha gushyigikira urugendo rw’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze imyaka bibera ku butaka bw’u Rwanda bikanyura umubare munini.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka ine ishize ibi bitaramo bibera mu Rwanda.

Iki gitaramo cyamamajwe mu gihe kigera ku mezi abiri. Cyateguwe mu rwego rwo gushimira buri wese wagize uruhare mu iterambere ry’ibi bitaramo byahurije hamwe abahanzi b’amazina azwi mu muziki.  

Mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka ine byihariye batumiye abahanzi bazwi kandi bakunzwe mu nguni zose. Batumiye Zahara wo muri Afurika y’Epfo wasigiye ibyishimo abo yataramiye, Nyashinshki wo muri Kenya wakuriwe ingofero ndetse na Amalon wishimiwe agaragaza ko ari umunyempano ukwiye guhangwa amaso.

Mu bihe bitandukanye Kigali Jazz Junction yakoranye n’abaterankunga bakomeye barimo RwandAir, Airtel, Infinix, MTN Rwanda …Mutzig yahoze ku isonga kuva ku munsi wa mbere ibi bitaramo bitangira gutegurwa kugeza n’uyu munsi.  

RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yavuze ko yateguye guhemba Judo Kanobana washinze Positive Production, Select Media ndetse n’ikinyobwa cya Mutzig kubera ko bagize uruhare rutaziguye mu iterambere  ry’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byabaye ngaruka kwezi.

RG-Consult bagize bati “Imyaka yose twari kumwe n’ikipe izwi kandi ifite intego n’impinduka nziza mu mikoranire. Uyu ni umwanya mwiza wo gushimira umuterankunga watubaye hafi umwaka ku wundi.  Bagore namwe bagabo uyu mwaka turashaka gushimira ‘Gold Premium Sponsor’ wa Kigali Jazz Junction. Mushyire hejuru amaboko dushimire Mutzig Beer Team yo muri Bralirwa Plc’.”

Igihembo Mutzig yahawe yagishyikirijwe na Mukazayire Nelly, Umukozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau (RCB)

Hashimwe kandi Select Media ya Theo Gakire. Yahawe igihembo cya ‘Silver sponsor’ ishimirwa kuba yarateye inkunga igihe kinini urugendo rw’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction ndetse ko yanateye inkunga iserukiramuco, ibitaramo, imideli n’ibindi.

Judo Kanobana washinze ‘Positive Production’ nawe yahawe igihembo ashimirwa bikomeye kuba ataracitse intege mu gutera inkunga ibitaramo, gutegura iserukiramuco, gufasha abahanzi n’ibindi byinshi byakomeje izina rye akanafasha mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Karaos Media yashyikirijwe igihembo n'Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Rex A.G.Nijhof





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND