RFL
Kigali

Naason na Dj Lenzo barataramira Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2019 16:31
0


Umuhanzi Nshimiyimana Naason uherutse gushyira hanze indirimbo “Uzamvuganire” yakoranye n’itsinda rya Dream Boys yatumiwe gutaramira abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019.



Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 aho kwinjira ari amafaranga igihumbi (1000 Frw). Naason agiye gutaramira Bauhaus Club abisikana n’umuhanzi Sintex ukunzwe mu ndirimbo “Twifunze”.

Dj Lenzo nawe azacuranga muri iki gitaramo asusurutsa abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo. Ni umwe mu ba-Djs baherutse gushyira hanze indirimbo.

Nasson yakoze indirimbo nka “Mfite Amatsiko” yasohotse mu myaka umunani ishize, “Undwaza umutima”, “Inkuru Ibabaje”, “Ab'isi” n’izindi nyinshi ziyongera ku zo akomeje gukora.

Naason yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi muri 2010. Ubwamamare bwe bwazamuwe n’indirimbo ‘Mfite Amatsiko’ yacuranzwe mu ngo, mu tubari n’ahandi henshi habaga hateraniye abantu mu ngeri zitandukanye.

Ari mu bahanzi Nyarwanda bashobora gucuranga ibicurangisho nka gitari ndetse na piano kandi akabyijyanisha no kuririmba.

Naason na Dj lenzo bataramira Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UZAMVUGANIRE" YA NAASON NA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND