RFL
Kigali

"Nari ntegereje isaha y'Imana" Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo 'Ibasha gukora' agiye gukora igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2019 20:27
1


Prosper Nkomezi watumbagirijwe izina n'indirimbo ye 'Ibasha gukora' ni umusore ukiri muto ufite impano idasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu uyu musore yatangiye imyiteguro y'igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere.



Prosper Nkomezi w'imyaka 23 y'amavuko ubarizwa muri Zion Temple yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye ziri guhembura imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel. Mu zo amaze gushyira hanze zishimiwe bikomeye harimo: 'Ibasha gukora', 'Humura', 'Singitinya', 'Sinzahwema/Amamara', 'Urarinzwe', 'Nzayivuga' n'izindi. Prosper Nkomezi avuga ko mu bahanzi nyarwanda akunda cyane Gentil Misigaro naho hanze y'u Rwanda akaba akunda Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo.


Umuhanzi w'umunyempano Prosper Nkomezi

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prosper Nkomezi ufite inzozi zo kuba umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga yadutangarije ko agiye gukora igitaramo 'Ibasha gukora live concert' azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Yavuze ko iki ari igihe nyacyo cyo gukora igitaramo kuko 'yategereje isaha y'Imana'. Yagize ati: "Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y'Imana ariyo iyi yageze."


Igitaramo Prosper Nkomezi agiye gukora kizaba tariki 07/07/2019. Aho kizabera n'andi makuru menshi yerekeranye nacyo ntabwo aratangazwa. Twamubajije impamvu igitaramo cye yacyise 'Ibasha gukora live concert' adusubiza muri aya magambo: "Nahisemo kuyita 'Ibasha gukora' kubera indirimbo 'Ibasha gukora' iri kuri album nise 'Sinzahwema' nzamurikira muri 'Ibasha gukora live concert'".

Prosper Nkomezi yavuze ko abazitabira igitaramo cye bazahabonera imbaraga z'Imana

Prosper Nkomezi yabwiye Inyarwanda.com ko abantu bazitabira igitaramo cye bazahabonera imbaraga z'Imana kuko Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo abantu bibwira. Yagize ati: "Kandi abantu bazayitabira (concert) bazahabonera imbaraga z'Imana kuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira no gusangira ubuhamya bw'abantu indirimbo zakijije indwara abandi zikabasubizamo ibyiringiro. Tuzaramya duhimbaze Imana tuvuge imirimo ikomeye yadukoreye."

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROSPER NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndamutso Jacky4 years ago
    Wow!be blessed so much ur songs its enspire me too much just u have Excess Talent courage and keep it up hhh





Inyarwanda BACKGROUND