RFL
Kigali

"Ndashimira Kristo,..n'ubwo nabanje kuba umusambanyi, umunywarumogi n'umujura" Umuraperi Deo mu ndirimbo 'Ubuhamya'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2019 19:12
0


Deo Imanirakarama umwe mu baraperi bahimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ubuhamya' nyuma y'iyo yaherukaga gushyira hanze yitwa 'Imbwa' yishimiwe n'abatari bacye kubera amagambo akomeye arimo.



Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Ubuhamya' Deo Imanirakarama yumvikana aririmba aya magambo: "Ndashimira Kristo umwami wabonye ko ndi uwo kwizerwa maze yarangiza akangabira umurimo we n'ubwo nabanje kuba umusambanyi, umunywarumogi n’umujura ariko narababariwe. Ubuntu bw’Umwami bwarushijeho kunsanganira bufatanyije n’urukundo rubonerwa muri Yesu Kristo. Iri jambo rwose rikwiriye kwemerwa y’uko Kristo icyamuzanye ari abanyabyaha muri bo ni njyewe imbere, nabikoze nkiri mu bujiji ntarizera Umwami Yesu. Kubaha Imana ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha nshuti yanjye menya ko ari ko kujijuka."


Aganira na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Ubuhamya' umuraperi Deo Imanirakarama  yavuze ko yanditse yayanditse agendeye ku magambo Pawulo yabwiye Timoteyo ayahuza n'ubuhamya bwe dore ko nawe ahamya ko Imana yamukuye mu isayo ry'ibyaha. Yagize ati: "Indirimbo Ubuhamya nayikoze nshingiye ku cyanditswe kiboneka muri 1Timoteyo 1:12. Ni amagambo Pawulo yabwiye Timoteyo ashimira Imana yamukuye mu byaha bitandukanye. Nanjye rero ndi nka Pawulo, Yesu yankuye ahakomeye ampa agakiza." Ubwo yinjiraga mu muziki wa Gospel, Deo yabwiye Inyarwanda.com ko Imana yamubatuye mu busambanyi n'ubujura.


Umuraperi Deo Imanirakarama umwe mu bahagaze neza mu muziki wa Gospel

Deo Imanirakarama yavuze ko iyi ndirimbo 'Ubuhamya' yayikoze ashima Imana yamuhaye agakiza. Ati: "Ni indirimbo nakoze nshima Imana ariko nongera no guha agaciro umurimo yankoreye ikampa agakiza inkuye mu byaha. Igitero cya gatatu ndi kuburira n'abatarakizwa ko Yesu wenyine ari we ukiza ibyaha. Matayo 11:28 'abarushye n'abaremerewe mwese Yesu yabaruhura'." Deo ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'iminsi micye ashyize hanze iyo yise 'Imbwa' irimo amagambo akomeye acyaha abiyambika ishusho yo kwera bagakora ibizira mu murimo w'Imana, ibintu bitukisha izina ry'Imana.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UBUHAMYA' YA DEO IMANIRAKARAMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND