RFL
Kigali

Ngoyi Patrick umuraperi akaba n'umuvugabutumwa yifuza ko mu myaka 5 iri imbere indirimbo ze zizaba zumvwa ku rwego rw’isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2019 20:05
0


Ngoyi Patrick ni umusore ufatanya umuziki no kubwiriza ubutumwa bwiza, akaba ahimbaza Imana akoresheje injyana ya Rap. Yabwiye Inyarwanda.com ko mu myaka itanu iri imbere yifuza ko indirimbo ze zizaba zumvwa ku rwego rw’isi.



Ngoyi Patrick ni umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa, utuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Asengera mu itorero Nayoth United Noble church. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Igitambo, Mfite ishyaka, Mpa kurama kudapfa, Ku bwanjye nawe, Amateka n’izindi. Indirimbo ye ya mbere yayishyize hanze mu mwaka wa 2016; ni indirimbo yise ‘Igitambo’.

UMVA HANO INDIRIMBO 'AMATEKA' YA EV NGOYI PATRICK

Ngoyi Patrick

Ev Ngoyi Patrick yiyemeje kuririmbira Imana mu njyana ya Hiphop

Ku ba ari umuvugabutumwa ubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu matorero ya Gikristo atandukanye, akaba akora injyana ya Rap idakunzwe kuvugwaho rumwe mu bakristo dore ko harimo abayemera n’abatayemera bakavuga ko yaturutse ikuzimu, twamubajije icyamuteye gukora iyi njyana, adutangariza ko yasanze ari injyana abantu banyuranye biyumvamo cyane cyane urubyiruko.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UBWIRU' YA EV NGOYI PATRICK

Ngoyi Patrick yagize ati: “Ni uko mbona ari injyana abantu benshi bisangamo cyane cyane urubyiruko kuko nanjye ndi we. Niyo nkunda kandi nyiyumvamo. “ Yakomeje avuga intego ye nyamukuru mu muziki akora, ati: “Intego ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu, kugira ngo abantu bahinduke bamenye ukuri kwa Bibiliya binyuze mu ndirimbo. Usanga abantu benshi bakurikira ibitangaza, ariko abantu bakuze abasaza n'abakecuru iyo bumvise indirimbo, ukuri kubagumamo.”

Ngoyi Patrick

Ngoyi Patrick wakuze akunda injyana ya Hiphop abikuye kuri mukuru we w’umu Producer, yabajijwe na Inyarwanda.com inzozi afite mu myaka 5 iri imbere, adusubiza muri aya magambo: “Ndifuza ko umuziki wanjye waba wumvwa ku rwego rw’isi. Iyi njyana nifuza ko imenywa neza kuko hari abayifata nk’iy’abantu badakijijwe. “

Ngoyi Patrick yakomoje ku bantu bakunda gutunga agatoki injyana ya Hiphop bakavuga ko ari iy’ibirara. Yabasubije muri aya magambo: “Icyo nababwira ni uko impano yose iyo uyikoresheje neza ishimisha Imana. Hiphop yagaragaje ishusho mbi kubera bamwe bayikora ntabwo rero ari iy’abantu badafite umuco ahubwo yanduzwa n’abo bayikoresha nabi, iyo uyikoze neza iguhesha amanota meza.”

Ngoyi PatrickNgoyi PatrickNgoyi PatrickNgoyi Patrick

Ngoyi Patrick arashaka ko mu myaka 5 iri imbere indirimbo ze zizaba zumvwa n'isi yose

UMVA HANO 'NTAKURAMA KUDAPFA' YA EV NGOYI PATRICK

UMVA HANO 'UBWIRU' INDIRIMBO YA EV NGOYI PATRICK


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITAMBO' YA EV NGOYI PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND