RFL
Kigali

Ni imbarutso? Visi Perezida wa Amerika Kamala ari muri Pologne kuganira imbonankubone n'abategetsi baho ku mushinga wo guha Ukraine indege z'intambara

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/03/2022 13:26
0


Iminsi 15 irashize u Burusiya bushoye intambara kuri Ukraine, magingo aya amamiliyoni y'abaturage bamaze kuva mu byayo, abandi intambara yabakubise inshuro. Ibihugu byose by’Isi biri kurebera iyi ntambara kure ndetse byinshi byanze kwerekana uruhande biriho. Visi Perezida wa Amerika Kamala Harris ari muri Polonge. Kubera iki ariyo?.



Imyaka yari ibaye 2 n'imisago Isi yose irajwe ishinga n'ikintu cyose cyatuma yigobotora ingoyi y’icyorezo cya Covid-19, gusa kugeza ubu hafi ya buri wese uri ku Isi ari kwibaza icyatuma intambara ya Ukraine n’u Burusiya irangira.  

Ni nde wo guhagarika iki kibazo kiri hagati ya Ukraine na Russia? Yabikora ate ni nde wo kumufasha?

Magingo aya abacurabwenge bo ku Isi bari gutekereza icyatuma iyi ntambara y’ibi bihugu bibiri ihagarara. Ku ruhande rwa bamwe bati kugira ngo irangire ni uko Ukraine yemera kumvira Putin, abandi bati ni uko Abarusiya bemera Ukraine igakora icyo ishaka. Ibi ni byo bitecyerezo biri hagati y'izi mpande zose ziri mu ntambara aho ubu bigoranye ko uruhande ruva kucyemezo cyarwo.

Isi yose iri kugana ahantu hatari heza kubera iyi nkundura ndetse Vladimir Putin uyobora u Burusiya yavuze ko igihe hazagira igihugu runaka kivanga muri iyi ntambara byeruye, yiteguye gukora amateka atari yabaho.   

           Vladimir Putin uyobora u Burusiya 

Imbarutse y'iyi ntambara ni uko Ukraine ishaka kujya mu muryango wa NATO uhuriwemo n'ibihugu 30 bigamije gutabarana mu gihe cy'amage. Ibihano ibihugu biba muri uyu muryango biri guha u Burusiya, biri gushyira akaga gakomeye kuri buri we wese uri ku Isi ndetse bamwe ubu baratsikamiwe aho kwiyegura bishobora kuba impate. Zimwe mu ngaruka z'iyi ntambara harimo guteza inzara ishingiye ku ihenda ry’ibintu nkenerwa ku buzima bwa muntu ku Isi hose.

Kuwa 8 Werurwe 2022 Pologne yasabye Amerika ko yatanga indege 20 zayo za MiG-29 zigahagurukira ku kibuga cya gisirikare cya Amerika kiri mu Budage zijya muri Ukraine gutabara, ibyo abanyamerika babiteye utwatsi ndetse bavuga ko byaba bimeze nko gukoma rutenderi cyangwa guha urwaho Perezida Putin.

Ibihugu biba mu muryango wa NATO byinshi muri byo nabyo byateye utwatsi iki gitecyerezo ndetse byinshi byikangamo kubera amagambo Putin aheruka gutangaza. Abasesenguzi bavuga ko mu gihe iki gihugu cyakora iki gikorwa Putin uyobora Uburusiya nawe ashobora guhita arakara akaba yahita akoresha ibitwaro by’ubumara nk'uko yamye abivuga.

Putin yatangaje ko mu gihe hazagira igihugu runaka kizivanga mu ntambara ari kurwana na Ukraine azahita akora amateka atari yabaho kuva ikiremwamuntu cyagera ku Isi. 

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2022, ni bwo Visi Perezida wa America Kamala Harris yerekeje mu gihugu cya Pologne.

Kuki uyu muyobozi wa Amerika yagiye muri Pologne igitaraganya?  


        Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Harris 

Kamala Harris wungirije Joe Biden, yerekeje muri Pologne ku bw’igitecyerezo ndetse n’igikorwa cy’ubugiraneza Pologne yifuzaga gukorera Ukraine ndetse no kuyitiza umurindi ngo yivugane Abarusiya bayigeze ahabi. 

Impamvu nyamakuru yatumye uyu muyobozi yerekeza muri iki gihugu harimo kuba ashaka ko aganira n'ubutegetsi bw’iki gihugu imbonankubone kuri uyu mushinga wo gutera ingabo mu bitugu Ukraine ndetse no gusesengura ingaruka byagira ku Isi n'icyo wakiza nk'uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND