Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana- Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Huye yataramiye mu 2023 baracyamufiteho urwibutso! Uwo nta wundi ni Prosper Nkomezi, umusore wakuze yiyumvamo ruhago kurusha umuziki.
Yumvikanisha
ko gukurira mu rusengero by’umwihariko muri Korali, byabaye imvano yo gukora
umuziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana. Ariko kandi Imana yaramwigaragarije mu
bihe bitandukanye, byatumye muri we yiyemeza kuyikorera mu mashyi n’umudiho.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Nzayivuga’, ‘Singitinya’ n’izindi amaze imyaka
ine mu muziki. Ariko avuga ko umwaka wa 2023 wabaye mwiza kuri we, kuko
yakoreye ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse no muri Uganda.
Ati “2023
n’umwaka nakozemo ibitaramo byinshi ahantu hatandukanye, ari na ko ntegura album
zanjye ebyiri ngiye kumurika muri iki gitaramo. Navuga ko ari umwaka wambereye
udasanzwe mu rugendo rwanjye rw’umuziki binatuma ngiye gukora iki gitaramo.”
Prosper
Nkomezi afite album ziriho indirimbo ziryoshye. Kandi kuva akiri muto
yagaragaje inyota yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza.
Yigeze
kuvuga ko gukunda umuziki no kuwitangira, ari bimwe mu bimenyetso byamwerekaga
ko igihe kizagera agahimbaza Imana.
Uyu musore
wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango
ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by’urukundo rw’umuziki
rwashibutse muri we.
Nkomezi
yakuriye mu muryango w’Abakristo, kandi igihe kinini cy’ubuto bwe yakimaze yiga
gucuranga Piano.
Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y’uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Prosper Nkomezi yavuze ko iki gitaramo agiye kugikora
mu gihe yagihuje no kumurikira abakunzi Album ebyiri zirimo 'Nzakingura' ndetse
na 'Nyigisha'.
Avuga ko mu
gihe habura iminsi micye agakora igitaramo cye, ageze kuri 90% ategura iki
gitaramo, kandi azifatanya n'abahanzi barimo Bosco Nshuti ndetse na Gaby
Kamanzi. Yasobanuye ko iki gitaramo yacyitiriye Album ye 'Nzakingura' kubera
impamvu nyinshi.
Ati
"Nzakingura ni indirimbo nitiriye Album yanjye ya kabiri. Buri gitaramo
kiba gifite intego cyangwa ubutumwa ushaka guha abantu, cyangwa bakuramo. N'iyo
mpamvu nakitiriye iyo ndirimbo, kuko nzamurikiramo Album yitwa 'Nzakingura' na
'Nyigisha', ubwo nzamurika Album ebyiri."
Nkomezi
yavuze ko buri wse uzitabira iki gitaramo 'atazasubirayo uko yaje'. Ati
"Kuri uriya munsi rero kuramya kuzahaba tuzaguhuza n'ijuru ku buryo buri
wese azatahana ibye uriya munsi."
Yavuze ko
yanditse indirimbo 'Nzakingura' ashingiye ku ijambo ry'Imana rigira riti "Nkunda
abantu kandi abanshakana umwete bazambona. Nta na rimwe ntigeze nshaka Imana
cyangwa nkomanga ngo Imana ireke gukingura, aho ngeze bitewe n'aho navuye, hari
ibintu byinshi Imana yakinguye ku buzima bwanjye ari byo nshaka gusangiza
abantu uriya munsi."
Muri iki
gitaramo, Prosper Nkomezi azahurira ku rubyiniro na Gaby Kamanzi ndetse na
Bosco Nshuti. Yavuze ko umwe yamutumiye muri iki gitaramo ashingiye ku butumwa
buri mu ndirimbo ye, undi amutumira kubera uko amubona, imiririmbire ye no
kubera ko abantu bamukumbuye ku rubyiniro.
Ateguye iki
gitaramo mu gihe aherutse gushyira hanze indirmbo yise ' 'Ntujya uhinduka' imaze
ukwezi kumwe.
Kuki atakoreye muri BK Arena?
Nkomezi
yavuze ko buri wese utegura igitaramo aba afite intego n'abo ashaka kugezaho ubutumwa,
bityo kuri we kuri iyi nshuro ntabwo byari ngombwa ko akorera muri BK Arena.
Igitaramo
cye kizaba ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Yavuze ko nta muntu
ukwiriye kugereranya abahanzi, kuko buri wese aba afite intego yo yubakiyeho
umuziki n'aho ashaka kugeza ubutumwa bwe.
Ati
"Hari igihe ushobora kubona umuntu yagiye muri BK Arena kuko afite
ubushobozi bwinshi cyangwa se afite amafaranga. Ubwayo BK Arena irahenze,
ntabwo ari ukuyitinya cyangwa kuyipimaho, ahubwo umuntu aba afite uko igitaramo
cye kigomba kugenda. Niyo mpamvu nahisemo hano Camp Kigali.
Uyu muhanzi yavuze ko ibitaramo yakoreye mu gihugu cya Uganda, byamusigiye umubare munini w'abafana, ku buryo hari abazitabira igitaramo cye bavuye muri kiriya gihugu.
Ashingira
ku butumwa yagiye yakira, ndetse n'abantu bamaze kugura amatike yo kwinjira muri
iki gitaramo. Ati "Barashaka kuza ngo bumve ibyo dufite hano."
Nkomezi
yavuze ko yahuje kumurika Album ebyiri, ahanini bitewe n'uko Album 'Nzakingura'
yayishyize hanze mu gihe cya Covid-19, bituma yiyemeza gutegura Album ya Gatatu
yise 'Nyigisha' kugirango azazihurize hamwe azimurikire mu gihe kimwe.
Yatekereje kuva mu muziki!
Nkomezi yavuze
ko imyaka ine ishize atari urugendo rwari ruharuye nk’uko buri wese
yabyiyumvisha, kuko hari igihe cyabayeho ashaka kureka umuziki, ku mpamvu
zirimo imijugujugu yatewe n’abantu banyuranye n'ubwo atabyerura neza.
Nkomezi
yavuze ko yahuye n'ibicantege mu muziki ku buryo igihe cyageze akumva yava mu
muziki. Avuga ko byari ibihe bikomeye kuri we, ku buryo yumvaga yaashyira akadomo
ku rugendo rw'umuziki we.
Ati
"Ni ibihe bikomeye nanyuzemo numvaga naniwe, numva ndashaka kubireka
ariko ni naho havuye iriya ndirimbo 'Ntujya uhinduka'.
Yavuze ko
iyi ndirimbo 'Ntujya uhinduka' yari amaze imyaka ine ayihimbye, bitewe n'ibihe
yanyuzemo byari gutuma areka umuziki asanga ijyanye n'ibihe yarimo.
Uyu muhanzi
avuga ko agace k'aho aririmba avuga ko Imana itajya ihinduka yagatekerejeho nyuma.
Ati "Naravuze nti kuba Imana ikinkomeje, ikaba igikomeje kumpa umurimo
wayo, reka ndirimbe indirimbo y'amashimwe, nibwo iriya ndirimbo yangarutsemo,
ndavuga nti Imana ni iy'urukundo, ntabwo ishobora ku kurekura uko waba umeze
kose. Ni ubuhamya burebure."
Yavuze ko umuziki ari ikintu cyagutse, abanyamuziki bahuriramo n'ibintu byinshi biri gucika intege, rimwe na rimwe akabiza impamvu yabyinjiyemo.
Ati "Ukibaza uti
iyo naririmba ibi bintu mba ndi kubicamo, ukumva umuziki wawuhagarika, ariko ni
amajwi ya Satani. Imana yaguhamagaye izi impamvu yaguhaye impano."
Nkomezi
yavuze ko abahuye n'ibicantege bigatuma bava mu muziki, bananiwe kwihanganira ibyo
bigeragerazo cyangwa se igihe cy'abo cyo kuba mu muziki kikaba cyararangiye.
Yavuze ko
ubwamamare ari ikintu gishira, bityo buri wese akwiye kubaho atekereza kuri ejo
hazaza.
Nkomezi
yigeze kubwira TNT ko yinjiye mu muziki kubera Marume we wacurangaga Piano. Ati “Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo
gutangira umuziki nk’umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n’iyo yabaye
intangiriro y’umuziki wanjye.”
Mu 2017,
nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’. Yarakunzwe
bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw’umuziki we.
Nkomezi yigeze
kuvuga ko hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n’ahandi
nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.
Mu 2022,
uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas. Mu 2023, yaririmbye
mu bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y’u
Rwanda ishami rya Huye n’ahandi.
Prosper
Nkomezi yatangaje ko yashatse kuva mu muziki, ariko ashikama ku Mana yamenye
Nkomezi
yavuze ko yahuje kumurika Album ebyiri kubera ibihe bya Covid-19 byakomye mu
nkokora ibikorwa bye
Prosper Nkomezi yatangaje ko azifatanya na Bosco Nshuti mu gitaramo azakorera muri Camp Kigali
Prosper
Nkomezi yavuze ko yatumiye Gaby Kamanzi kubera indirimbo ze no kuba yari
akumbuwe mu bitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROSPER NKOMEZI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTUJYA UHINDUKA' YA PROSPER NKOMEZI
TANGA IGITECYEREZO