RFL
Kigali

“Ni wowe mukiriya nishimiye gutakaza” Umukire wa mbere ku Isi abwira utishimiye 'Black Lives Matter'

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/06/2020 12:48
0


Jeff Bezos ati “Ni wowe mukiriya nishimiye gutakaza”. Iki gisubizo Bezos yagitanze nyuma yuko hari umukiriya werekanye ko atishimiye uburyo iki kigo cyashyigikiye ingingo ya Black Lives Matter avuga ko bakabaye bavuga 'All lives matter'. Umuyobozi wa amazon akaba n'Umukire wa mbere ku Isi yakuriye inzira ku murima uyu mukiriya.



Black Lives matter ni ijambo riri gukoreshwa cyane ndetse riri mu myanya ya mbere mu magambo yashakishijwe na benshi ku Isi muri iyi minsi. Magingo aya iri jambo ni intero y’umwirabura wese cyane cyane utuye muri Amerika aho riri kwifashijwa n’abirabura cyane abatuye muri Amerika barwanya urugomo bakorerwa na police yo muri iki gihugu ndetse no kutabona ubutabera bunoze.

Jeff Bezos yikomye uyu mukiriya washatse kumwitambika ndetse anatangaza ko yishimiye gutakaza umukiriya umeze nk’uyu!

Nyuma y'urupfu rwa George Floyd wishwe n'umupolisi amunize akoreshe ivi kugeza ashizemo umwuka muri Minneapolis hahise hatangira imvururu ziganjemo abirabura ndetse n’inshuti zabo barwanya irondaruhu bakorerwa n’inzego z’umutekano no kutabona ubutabera bukwiriye, muri iki gikorwa bafite interuro igira iti ”Black Lives Matter” bisobanuye ngo "Ubuzima bw'Abirabura bufite agaciro".

Amazon nk’ikigo cya mbere ku Isi kigurishiriza kuri murandasi ibinyujije ku rubuga rwayo nayo yifatanyije n’aba bigaragambya ikoresha iri jambo rigira riti ”Black Lives matter”. Nyuma y'uko ibi bikozwe umwe mu bakiriya yaje kuza asa n'urwanya iri jambo avuga ko bitagakwiye ko iki kigo gikoresha iri jambo, gusa Jeff Bezos yaje gushyira hanze ubu butumwa uyu mukiriya yari yanditse anaburwanya yivuye inyuma.

Uyu mukiriya wandikiye Jeff Bezos yari yiyise Blurred. Uyu mukiriya yavuze ko ikigo nka Amazon kitakagombye gutangaza ngo Black Lives Matter ahubwo cyakavuze ngo All Lives Matter, anavuga ko ibi ari igihombo ndetse n’uruvange rw’ibibazo birimo no gutakaza abakiriya ku kigo nka Amazon.

Jeff Bezos mu gusubiza uyu mukiriya yaragize ati”Ntabwo nemeranya nawe, kuvuga ngo ngo Black lives matter ntabwo bisobanuye ko abandi bantu batemerewe kubaho ahubwo Black lives bisobanuye ko turi kurwanya ivangura ndetse twese tuzi ingaruka bigira ku buzima bw'abirabura hano mu bijyanye n'amategeko ndetse n’ubutabera

Ubu butumwa bwose Jeff Bezos yabutangarije abantu bose bamukurikira ku mbuga nkoranyamba ze zose. Bidatinze Bezos yaje gusubiza asa n'urakaye. Uyu mukire wa mbere ku Isi yavuze ko nubwo uyu mukiriya yazanagamo ibintu byo kwitwaza ko Amazon izabura abakiriya kubera gushyigikira iki gikorwa cyo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura muri America, ntacyo bimubwiye ndetse ko byaba amahire abakiriya nk'aba abahombye.

Nyuma yaho bwana Jeff Bezos yaje gutangaza ko yishimye cyane ndetse ko yishimiye guhomba umukiriya umeze nk'uyu utecyereza gutya. Bezos ati”Nishimiye kubura umukiriya umeze nka we”.

Src:cnbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND