RFL
Kigali

Nice Ndatabaye yazanye umugore n’umwana, avuga kuri Gentil Misigaro no ku gitaramo agiye gukorera i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2019 20:39
1


Umuramyi uri mu bagezweho muri iki gihe Nice Ndatabaye yazanye umugore n’umwana we mu nteguza y’igitaramo “Umbereye Maso Live Concert” azakora kuwa 08 Ukuboza 2019 ashyigikiwe n’amatsinda ndetse n’abaramyi b’amazina azwi.



Nice Ndatabaye wakunzwe mu ndirimbo “Umbereye Maso” yakoranye n’umunyamuziki Gentil Misigaro uheruka i Kigali muri Werurwe mu gitaramo yakoreye Camp Kigali, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa cyenda n’iminota 21 n’amasegonda 18’.

Yari ateruye umwana ari kumwe n’umugore we yambaye umupira w’ibara ry’umweru, yambaye n’ipantaro y’ibara ry’umukara. Ni umugabo usabana wayobotswe n’ibyo kurya, umusatsi n’ubwanwa byinshi!

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Nice Ndatabaye, yavuze ko igitaramo cye “Umbereye Maso Live Concert” agiye gukorera i Kigali yafashe igihe kinini cyo kucyereka Imana kugeza imwemeje gusabana n’ubwoko bwayo, kuwa 08 Ukuboza 2019.

Imyaka itanu yari ishize Nice Ndatabaye atagera mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye yakoze indirimbo z’umuziki unogeye amatwi azisangiza abakunzi be bagiye bagaragaza ko banyuzwe n’ibihangano bye hashingiwe ku mubare munini ubyumva.

Yavuze ko u Rwanda rwahindutse mu buryo bugaragarira buri wese ashima ubuyobozi bwabigizemo uruhare burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ndatabaye avuga ko yari afite urukumbuzi rwo kurya urusenda rwo kuri Nyirangarama rwitwa ‘Akabanga’. Ngo mu bihe bitandukanye yagiye arutuma ababaga baje mu Rwanda bakarumushyira muri Canada [Yabivugaga agaragaza amashyushyu yarwo].

Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukorera mu Rwanda kuva yatangira urugendo rw’umuziki yisunze gukorera Imana. Yavuze ko nta mpamvu yihariye yatumye adataramira i Kigali mu bihe bitandukanye ahubwo ‘igihe cyari kitaragera’.

Nice Ndatabaye yageze i Kigali ateruye imfura ye aherekweje n'umugore we

Akomeza avuga ko hari n’abagiye bamutumira kuza i Kigali kuhakorera igitaramo akabasubiza ko Imana itarabiha umugisha.

Ati “Umbereye Maso Live Concert’ ni ikintu natekereje ndagisengera kandi byamfashe igihe…hari n’abahanzi bagenzi banjye bari hano bashatse kuntumira mu bitaramo numva igihe kitaragera ndababwira nti ndacyabisengera.”

Mu gihe cy’imyaka itatu amaze mu muziki yanakoze igikorwa cyo kumurika Album ya mbere. Ni mu gitaramo yari yatumiyemo umuramyi Gentil Misigaro ukunzwe mu ndirimbo “Biratungana” na Israel Mbonyi uherutse gusohora indirimbo “Nturi wenyine”.

Yavuze ko igitaramo yamurikiyemo iyi Album cyamusigaye ku mutima kandi ko yasoje mu gihe benshi bifuzaga ko akomeza kuririmba.

Ati “Cyari cyo gitaramo cya mbere nari nkoze…ariko abantu baraje ari benshi cyane, Israel na Gentil bari bahari, Twagize igitaramo kidasanzwe ku buryo igitaramo cyarangiye abantu batifuza ko cyarangira. Ubwiza bw’Imana bwaramanutse, abantu baranezerwa cyari igitaramo cy’amateka kuri njyewe.”

Indirimbo “Umbereye maso” yakoranye na Gentil Misigaro imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Ni yo ndirimbo yatumye Nice yigaragaza mu Isi y’abahanzi baramya Imana, byeruye. Yamwaguriye gukundwa yumvwa na benshi ubutitsa.

Avuga ko iyi ndirimbo yatumye amenyekana agashima Gentil Misigaro ufatwa nk’icyitigererezo cya benshi mu bahanzi ba ‘Gospel’. Ati “Iriya ndirimbo yageze ahantu nanjye ntatekerezaga. Iyi ndirimbo yagize uruhare runini kugira ngo umuziki wanjye umenyekane, ndabishimira Imana.

Yungamo ati “Gentil mufata nk’icyitegererezo uretse nanjye n’abaramyi bandi baririmba ‘Gospel’ bamufata nk’icyitegererezo, abikora neza pe! Ni umukozi w’Imana usizwe ni Producer na Album yanjye ni we wayikoze uretse n’ibyo ni inshuti yanjye urumva.”

Nice Ndatabaye si umuhanzi wakoranye indirimbo na benshi mu bahanzi bo mu Rwanda. Afite indirimbo “Umbereye maso” yakoranye na Gentil Misigaro, “Uri hejuru” yakoranye na Aime Uwimana n’abandi.

Yavuze ko mu gihe ari mu Rwanda atekereza gukorana indirimbo n’abandi bahanzi ariko ko bizaturuka ku bushake bw’impande zombi.

Nice Ndatabaye Aimable mbere yo gukorera igitaramo i Kigali, kuwa 08 Ukuboza 2019 azabanza gutaramira mu gihugu cya Kenya, kuwa 01 Ukuboza 2019.

Uyu muhanzi azagaruka mu Rwanda kuwa 03 Ukuboza 2019 ahakorere igitaramo kuwa 08 Ukuboza 2019. Nyuma y’aho azasura abavandimwe, inshuti n’abandi. Azasubira muri Canada kuwa 12 Ukuboza 2019.

Nice Ndatabaye afite indirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka “Icyakora”, “Ndahamya”, “Yesu niwe”, “Uri hejuru” yakoranye na Aime Uwimana, “Urizerwa”, ‘Ndahamya”, “Amasezerano” n’izindi nyinshi.

Igitaramo azakora kuwa 08 Ukuboza 2019 yanagitumiyemo James&Daniella bakunzwe mu ndirimbo “Mpa amavuta”, Itsinda rya Alarm Ministries rimaze igihe ryogeze ubutumwa bwiza, Gisubizo Ministries imaze iminsi itanga ibyishimo mu bitaramo, Shekinah w.Masoro, Prosper Nkomezi na Sam Rwibasira.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 15,000 Frw muri VVIP. Igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi z’amanywa.

Nice yazanye imfura ye i Kigali

Nice Ndatabaye azakora igitaramo kuwa 08 Ukuboza 2019 muri Kigali Serena Hotel

Nice Ndatabaye yakirwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n'umugore we[wambaye umupira w'ibara ry'umuhondo] ndetse n'umwana wabo

Imyaka itanu yari ishize uyu muhanzi atagera mu Rwanda

Abakobwa b'ubwiza bakiriye Nice Ndatabaye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali

Nice Ndatabaye mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019

Nicodem Nzahoyankuye Umunyamakuru wa Magic FM wari umusangiza w'amagambo (MC) mu kiganiro Nice Ndatabaye yagiranye n'abanyamakuru

Prosper Nkomezi [Ubanza Ibumoso] umuramyi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye azariirimba mu gitaramo cya Nice Ndatabaye

Kanda hano urebe amafoto menshi

NICE NDATABAYE YAZANYE UMUGORE N'UMWANA  ATEGUZA IGITARAMO GIKOMEYE

AMAFOTO: MUGUNGA Evode-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: NIYONKURU Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • smith4 years ago
    nikaribu murwakubyaye uzasubireyo aruko uhuye na kadogo cg njuga (leo) kuko murasa cyane





Inyarwanda BACKGROUND