RFL
Kigali

Nigeria: Sinach yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bafite indirimbo yarebwe na miliyoni 100 kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2019 18:55
0


Umuramyi ukomeye ku mugabane wa Afurika, Sinach Joseph ari mu byishimo bikomeye abicyesha indirimbo ye ‘Way Maker’ yamugejeje ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Nigeria bamaze kugira indirimbo yarebwa n’abantu bagera Miliyoni 100 binyuze ku rubuga rwa Youtube rwerekanirwaho amashusho.



Sinach yari mu Rwanda muri 2018 aho yahesheje benshi umugisha mu gitaramo yakoreye muri parikingi ya sitade Amahoro. Yabaye umuhanzi wa mbere muri Nigeria uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwa n’abantu miliyoni 100 ku rubuga rwa Youtube.

News Agency of Nigeria yanditse ko ku wa kane tariki 07 Werurwe 2019 ari bwo Sinach yageze kuri uru rutonde rw’abahanzi batatu bo muri Nigeria bamaze kugira indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni 100 kuri Youtube.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram, Sinach yashimye Imana, avuga ko ari igisubizo muri byose. Ati “Miliyoni 100 dushima Yesu/Yezu. Niwe gisubizo kuri buri kimwe, Yesu/Yezu.” Yashimye kandi abantu bose batumye iyi ndirimbo ‘Way Maker’ irebwa cyane kugeza igejeje miliyoni 100.

Indirimbo 'Way Maker' ya Sinach imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 100 kuri Youtube.

Uyu mugore wegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki anafite indirimo zinyura benshi ahanini bitewe n’ubutumwa yakubiyemo nka: ‘I Know Who I Am’, ‘Great Are You Lord’ n’izindi

M'Ukuboza 2018 nibwo Davido binyuze mu ndirimbo ye ‘Fall’, yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria ugize indirimbo ikarebwa n’abantu miliyoni 100 kuri Youtube.

Kuya 20 Mutarama 2019, Yemi Alade indirimbo ye ‘Johnny’ yamufashije kuboneka kuri uru rutonde rugenda rukura.

REBA HANO INDIRIMBO 'WAY MAKER' YA SINACH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND