RFL
Kigali

Nkinzingabo Fiston washaririwe muri AS Kigali yerekeje muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2021 10:55
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze gutangaza ko yasinyishije Nkinzingabo Fiston wakiniraga AS Kigali, amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse banamuha ikaze mu muryango mugari w’Abayovu.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2020, ni bwo Kiyovu Sport yatangaje ko yasinyishije Fiston wakiniraga AS Kigali nk’umukinnyi mushya mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Kiyovu Sport yagize iti “Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko Nkinzingabo Fiston yasinye amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports; avuye mu ikipe ya AS Kigali. Ikaze mu muryango mugari wa Kiyovu Sports”.

Nkinzingabo yerekeje muri Kiyovu nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri AS Kigali yerekejemo avuye muri APR FC. Uyu mukinnyi usobora gukina ku mpande asatira cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Urucaca nkuko bakunze kuyita.

Urwego rwa Nkinzingabo rumaze gusubira inyuima kubera kudahabwa umwanya uhagije wo gukina mu makipe yanyuzemo, haba muri APR FC ndetse na AS Kigali, ugereranyije n’uburyo yari azamutse, ubona afite impano n’ishyaka ryo gushaka guteza imbere impano ye.

Kiyovu Sport iri kwitegura umwaka utaha w’imikino biteganyijwe ko uzatangira mu Ukwakira, ikaba ikomeje kwiyubaka aho yanamaze gusinyisha Haringingo Francis nk’umutoza mushya, asimbuye Ndayiragije Etienne utarumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Kiyovu Sport yahaye ikaze Nkinzingabo Fiston

Nkinzingabo yari amaze igihe yarabuze umwanya wo gukina muri AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND