RFL
Kigali

Nta byacitse, muhe abakinnyi uburenganzira bwabo – Eric Nshimiyimana avuga kuri Seif

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/11/2021 11:48
0


Umutoza mukuru wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yasabye abafite aho bahurira n’abakinnyi kubabohora, bakabaha uburenganzira bwabo, nyuma yo kubona itangazo rihagarika umukinnyi we Niyonzima Olivier Seif mu ikipe y’igihugu Amavubi.



Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje nyuma y’umukino u Rwanda rwari rumaze gutsindwamo na Kenya ibitego 2-1.

Icyo gihe Seif wari waraye mu kabyiniro nyuma y’uwo mukino, yasizwe na bagenzi be muri Kenya ariko ku giti cye yashatse uko agaruka mu Rwanda ahagera ku wa kabiri.

Umutoza Eric Nshimiyimana ufata Seif nk’umwere ku byo ashinjwa, yaramuhamagaye aramuturisha amubwira ko icyangombwa ari ugukina umupira ndetse anamubanza mu kibuga mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona AS Kigali yatsinzemo Gorilla FC 1-0 kuri uyu wa Kane.

Eric Nshimiyimana, yavuze ko impamvu yamubanje mu kibuga ari uko azi ko ahagaze neza ndetse ibyamubayeho ari byo byagatumye amwereka ko amushyigikiye mu gihe kandi yasabye ko abakinnyi bahabwa ubwisanzure.

Yagize ati “Icyangombwa ni uko nari nzi ko yakinnye ku wa Mbere, uyu munsi turi ku wa Kane, yari ahagaze neza, twari tumukeneye cyane kuko njyewe byanshimisha umukinnyi wanjye akinnye umukino aho kwitoza naho ibindi, mureke abakinnyi bisanzure, niba Seif yakoze biriya, hari abandi bakora ibirenze ibyo yakoze”.

“Ahubwo, mumushyigikire niba byagenze kuriya, ni umuntu, ni nde udakosa? Icya ngombwa ni uko twe tugomba kumuba hafi. Nahise muhamagara ndamubwira ngo ntucike intege, dukine umupira. Ikibi ni uko yakora biriya yaza ntankinire neza, ibindi ntabwo ndi umupolisi we wo kumukurikirana”.

Gutsinda Gorilla byatumye AS KLigali igira amanota icyenda ku mwanya wa mbere mu gihe izakira Marines FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021.

Indi mikino y’umunsi wa 3 iteganyijwe.

Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium - 15.00PM

Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium - 15.00PM

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)

Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 12.30PM

Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)

Etoile de l’Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium - 15.00PM

Umutoza Eruic Nshimiyimana avuga ko icyo areba ari umusaruro w'umukinnyi mu kibuga ibindi atari umupolisi w'abakinnyi

Eric arasaba ko abakinnyi bahabwa uburenganzira bwabo

Seif yabanje mu kibuga mu mukino AS Kigali yatsinzemo Gorilla FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND