RFL
Kigali

Nta mukino n'umwe wabayemo kunganya, Bugesera FC ikarita itukura- ibyaranze umunsi wa mbere wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/08/2022 10:36
0


Umunsi wa mbere wa shampiyona Rwanda Primus National League usize nta kipe twavuga ko itunguwe, usibye Police FC yatsindiwe i Nyagatare Igitego 1-0.



Ni shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino ine aho Espoir FC yatsinze Marine FC igitego kimwe ku busa, Sunrise FC itsinda Police FC igitego 1-0, As Kigali itsinda Etincelles FC igitego 1-0, na ho APR FC itsinda Musanze FC ibitego 2-1.

Imikino y'umunsi wa mbere yakomeje kuri uyu wa gatandatu aho Rwamagana City yatsinzwe na Gorilla FC 1-0, Gasogi United itsinda Mukura victory sports igitego 1-0, Bugesera FC itsindwa na Kiyovu Sports ibitego 3-1 naho Rayon Sports itsinda Rutsiro FC ibitego 2-1.

APR FC yatangiye neza urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona cyane cyikurikiranya

Ni umunsi wa mbere wa shampiyona wabonetsemo ibitego 16, harimo ibitego 10 byabonetse mu gice cya mbere. Igitego Sunrise FC yatsinze Police FC nicyo gitego kimaze kwihuta uyu mwaka, kuko cyabonetse ku munota wa 5 gitsinzwe Brian Ssali.

Tchabalala Hussain yongeye kwiyereka abantu ko agihari

Nta mukino n'umwe wabayemo kunganya kuko amakipe 8 yaratsinze andi 8 nayo aratsindwa. Bugesera FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byinshi 3, naho Kiyovu Sports niyo yatsinze ibitego byinshi 3.

Hussain Tchabalala Shabani niwe watsinze ibitego byinshi kuri uyu mukino aho yatsinze ibitego 2, bituma anayobora urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi.

Bugesera niyo kipe yabanjirije izindi kubona ikarita itukura, nyuma yaho myugariro wayo ukina kuri kabiri Niyomukiza yahabwa ikarita itukura nyuma y'imihondo 2 yari amaze kubona.

Niyomukiza wavuye muri Rwamagana City yerekeza muri Bugesera FC niwe mukinnyi wa mbere wahawe ikarita itukura muri iyi shampiyona

Mu bitego 16 byabonetse, abakinnyi 15 babitsinze 9 muribo ni abanyamahanga. Bugesera FC na Rwamagana City niyo makipe atarabashije kubona amanota atatu kandi yari yakiriye umukino.

Ubu Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 3 izigamye ibitego 2 inganya na As Kigali ya kabiri, naho Bugesera FC ibanziriza iya nyuma Etincelles zose zifite umwenda w'ibitego 2.

Mbirizi Eric niwe watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports muri iyi shampiyona

Ubu hagiye guhita hajyaho gahunda y'ikipe y'igihugu, aho shampiyona izagaruka tariki 6 Nzeri hakinwa umunsi wa 2.

Abakinnyi 11 Rwamagana City yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga


Ifoto y'umunsi DABO SEYDOU ukomoka muri Mali  niwe mutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Kiyovu Sports 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND