Biragora cyane kwiyumvisha ko umuhanzi runaka wari ukunzwe mu ndirimbo zisanzwe yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kimwe n’uko kwakira ko umuramyi yahindukiye agatangira gukora indirimbo zisanzwe ari ikintu kigora benshi kucyakira.
Bitewe n’impamvu zitandukanye
zirimo gushaka kumenyekana kurushaho, ubutunzi, guhinduka n’izindi nyinshi,
bijya bibaho ko umuhanzi ku giti cye afata icyemezo cyo kureka ubwoko bumwe bw’umuziki,
akiyemeza gutangira gukora umuziki utandukanye n’uwo yakoraga.
Ibi, byatumye InyaRwanda
yifuza kukugezaho abahanzi nyarwanda 3 bahinduye ubwoko bw’umuziki
bakoraga, ariko ugasanga birasakuje cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga
nkoranyambaga.
1.
Meddy
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yahamiriye abantu ko yinjiye byeruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yashyiraga hanze indirimbo ikubiyemo amashimwe ye ku Mana yise ‘Grateful.’
Ibi bintu kugeza n'ubu abafana b'uyu muhanzi ntibabivugaho rumwe nubwo bigaragara neza ko uyu muhanzi yamaze kwinjira mu cyerekezo gishya ndetse akaba akataje no mu ivugabutumwa.
Mbere y’uko asohora iyi
ndirimbo, mu bihe bitandukanye Meddy yagiye atangaza ko gutangira umuziki we
byahereye mu rusengero aho yaririmbaga muri korali z’abana.
Yigeze kubwira
inyaRwanda.com ati: “Indirimbo ya mbere naje kwiga gucuranga yari Redemption
Song ya Bob Marley mbyigishijwe na mama umbyara, icyo kintu sinshobora
kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nkunda umuziki bitavugwa nza kujya muri korali
y’abana.”
Mu ndirimbo za Gospel
amaze gukora, harimo ‘Ngirira ubuntu,’ ‘Jambo’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo
nzaba’ yakoranye na Adrien Misigaro ndetse n’indi nshya baherutse guhuriramo bise
‘Niyo Ndirimbo,’ aho Meddy yatangaje ko igitero cye muri iyo ndirimbo gikubiyemo
ubuhamya bwe.
Akiri mu muziki usanzwe,
Meddy yakunzwe cyane mu ndirimbo z’imitoma nka Nasara, Amayobera, Igipimo, Slowly n’izindi
zagiye zifasha benshi mu rukundo.
2.
Niyo Bosco
Ejobundi aha mu mpera za
Werurwe 2024, nibwo umuhanzi w’umunyempano Niyo Bosco yamenyesheje ubuyobozi
bwa KIKAC Music isanzwe imufasha mu bijyanye na muzika ko yasezeye umuziki
usanzwe, ndetse ko yinjiye mu wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi nkuru yatunguye
benshi yamenyekanye ubwo uyu muhanzi yiteguraga gushyira hanze album ye ya
mbere, yaherekejwe n’ivuga ko uyu mushinga uhagaze, asaba abakunzi be guhanga
amaso ku mishinga ye mishya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abajijwe niba atari
igihombo agiye kwiteza, Niyo Bosco yagize ati “Ku buryo se Isi yakwishyura
ijuru rikaguhombya? Njye simpinduye umwuga igihindutse ni ubuzima.” Ku rundi ruhande, Niyo Bosco yavuze ko
aticuza ahahise he ahubwo ahamya ko ahahise he ariho hatumye aba uwo ariwe
akamenya ko guhinduka ari ingenzi mu buzima bwe.
3.
Liza Kamikazi
Hashize imyaka irenga 10 umuhanzikazi Umuhire Solange uzwi nka Liza Kamikazi
yinjiye byeruye mu ruhando rwo kuririmba umuziki uhimbaza Imana. Ni urugendo
yatangiye mu buryo budasanzwe kuko yaruragije Imana mu masengesho y’iminsi 40.
Liza Kamikazi yiyeguriye
Imana ubwo yakizwaga mu 2014, nyuma y’imyaka itari micye akora indirimbo
zisanzwe. Mu 2015, nibwo yahagaritse kuririmba indirimbo zisanzwe yiyegurira
izo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2016 nibwo yasohoye
indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise ‘Ndaje Data,’ kandi n'ubu arakataje muri uyu murimo yamaze kwirunduriramo.
TANGA IGITECYEREZO