RFL
Kigali

Nyabihu/Gakenke : Abarenga 40 bajyanwe kwa muganga bazira umutobe n'ubushera banyoye mu birori

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/05/2024 20:56
0


Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bari bagiye mu birori bajyanwe kuvurirwa mu mavuriro atandukanye mu gihe abo mu karere ka Gakenke barimo n'uwari wabatumiye mu birori nabo bajyanwe kuvurirwa mu mavuriro kubera ubushera n'umutobe banyweye muri ibyo birori .




Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, nibwo abantu bo mu Kagari ka Gataba Umurenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke ndetse n'abo mu Murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, baraye mu mavuriro atandukanye mu turere twa Nyabihu na Gakenke  nyuma yo kunywera umusururu mu birori bari batumuwemo ukabatera kuribwa mu nda.



Abaganiriye na BTN TV bari barwaje abari mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera  wari aho, umwe avuga ko bagiye kunywa ku muturage wari wakoresheje ibirori mu karere ka Gakenke batashye batangira kuribwa mu nda, bajyanwa kwa muganga.


Ati “Banyweye umusururu ku muturage wari wakoresheje ibirori none mu nda habamereye nabi, ubu bari kwihutishwa kwa muganga, abagize icyo kibazo ni benshi cyane bararenga 40”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Uwimana Dieudonné  aganira na Kigali Today yemeje ayo makuru, avuga ko bategereje ko abaganga bemeza icyateye abo baturage ibibazo by’umwo buribwe butunguranye.

Avuga kandi ko abo baturage bagize ikibazo, bari kwitabwaho n’abaganga aho bamwe bamaze kuvurwa barataha, umunani muribo baguma mu bitaro aho baraye bitabwaho n’abaganga nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Hari ukuntu abantu basurana mu matsinda bahuriramo, hanyuma bagasabana, ni muri urwo rwego umwe mu baturage yakoresheje ibyo birori baza kwiyakira bakoresha n’imisururu, nyuma yaho abaturage batangira kubabara bajya ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo”.

Arongera ati “Inzego z’ubuzima ziri gukurikirana kugira ngo barebe niba ubwo bubabare bufitanye isano n’amafunguro baba bafashe, imibare y’abagiye kwa muganga ntabwo iramenyekana gusa hari abagiye bagera kwa muganga bagafashwa bagahita bataha, ariko umunani bo baraye mu Kigo Nderabuzima aho bari kwitabwaho, amakuru mfite nuko kuri iyi saha bameze neza”.

Uwo muyobozi yagize ubutumwa agenera abaturage, ati “Nk’uko turi mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukomeza kugira isuku ahantu hose ku myambaro no ku mubiri, ariko by’umwihariko turabasaba kwita ku isuku y’amafunguro bategura, kwita ku isuku ku bikoresho no ku mafunguro muri rusange, isuku igomba gushyirwamo imbaraga nk’uko dukomeje kubibakangurira mu bukangurambaga turimo muri iyi minsi”.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Shyira mu karere ka Nyabihu,Mukantwaza Pierrette yabwiye TV1 Ko abo bantu bakiriwe mu kigo Nderabuzima cya Nyakigezi ndetse abarembye bakajyanwa Kuri ibyo bitaro .



Abaturage bari bagiye mu birori bajyanwe kuvurirwa mu bitaro igitaraganya bazira umutobe n'ubushera banyweye mu birori.













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND