RFL
Kigali

Nyamasheke: Baratabariza abasore n'umugabo bashimuswe n'Abakongomani babashinja kwiba

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/04/2024 6:12
0


Abaturage n'abayobozi b'imidugudu ibiri ikora ku kiyaga cya Kivu, basaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy'abasore batatu n'umugabo umwe bashimuswe bakuwe muri iki Kiyaga bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bikavugwa ko bashyizwe ku ngoyi.



Abaturage bo mu karere ka n'abayobozi b'imidugudu ibiri ikora Ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gihombo barasaba ubuyobozi gukora ibishoboka abasore babiri n'umugabo umwe bagatabarwa kuko bashimuswe n'abakongomani babashinja kubiba ibikoresho bikoreshwa mu burobyi bw'isambaza.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Ukwezi TV   yagiranye n'abaturage baturanye n'imiryango y'abashimuswe n'abanye Congo bavuze ko abo bana bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu w'icyumweru gishize bafatiwe mu kiyaga cya Kivu bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Mirama .

Umwe baturage yavuze ko  abakongomani bashyize amashusho agaragaza abasore babiri barikumwe n'uwitwa Cyriaque bari ku Ngoyi bakubitwa kandi amaboko yabo aboheye inyuma.

Uyu muturage yavuze ko kurekura abo bantu bari hagati y'imyaka 16 na 18 bisaba guha amafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw mu gihe muvandimwe wa Cyriaque we bari bajyanye mu Kivu we yaburiwe irengero bikavugwa ko ashobora kuba yarishwe .

Abayobozi b'imidugudu yari ituwemo nabo barobyi bavuga ko bahamagawe n'abanye Kongo bakababwira ko abo baturage b'i Nyamasheke bibye imiraga 10 ( ibikoresho barobesha isambaza )ifite agaciro ka 520.000 buri umwe ndetse ko hatabonetse miliyoni 5.200.000 batazarekurwa .

Abayobozi b'iyo midugudu basaba inzego z'ibanze mu karere ka Nyamasheke kugerageza gukora ibishoboka abashimuswe bakarekurwa baticiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke ntibwagize icyo butangaza  kuri aya makuru kuko Mupenzi Narcisse ukayobora  ntiyemeye kuvugisha umunyamakuru avuga ko ntacyamubwira ko agikora umwuga w'itangazamakuru .

Imiraga abo basore bashinjwa kwiba ntibyemewe kuyikoresha mu Rwanda ariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera gukora mu kajagari irahakoreshwa .







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND