RFL
Kigali

Nyampinga w’Isi 2000 Priyanka Chopra yakoze ubukwe na Nick Jonas mu birori binogeye ijisho-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2018 5:05
0


Nyampinga w’Isi 2000 akaba n’Umukinnyi wa filime ukomeye mu gihugu cy’u Buhinde Priyanka Chopra yakoze ubukwe n’umukunzi we Nick Jonas mu birori bya gikirisitu byabereye mu ngoro y’u Buhinde ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza 2018.



Uyu mukinnyi ufite inkomoko mu Buhinde ndetse n’umukunzi we Nick Jonas usanzwe ari umuririmbyi ukomeye wamenyekanye cyane mu itsinda Jonas Brothers yari ahuriyemo n'abavandimwe be Joe na Kevin, barushinganye mu birori byitabiriwe n’inshuti ndetse n’imiryango yabo mu muhango wabereye mu ngoro ya Jodhpur Umaid Bhavan.

Nick ndetse na Priyanka kuri iki cyumweru barakora imihango y’umuco w’abahinde. Aba bombi barushinze nyuma y’amezi ane bahishuye ko bari mu rukundo rwari rumaze umwaka, ibyabo babitangaje banyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

 Priyanka Chopra and Nick Jonas at a body art (mehendi) ceremony.

Priyanka Chopra na Nick Jonas mu migenzo y'abahinde

People Magazine yanditse ko Jonas w’imyaka 26 na Chopra w’imyaka 36 bivugwa ko batangiye gukundana muri Gicurasi, 2017 bahuriye mu birori bya Met Gala. Nick Jonas yambitse Priyanka Chopra impeta y’urukundo hashize umwaka umwe bakundana.

Chopra wabaye Nyampinga w’Isi 2000, yakinnye muri filime zirenga 50 zo mu Buhinde, aba umukinnyikazi wa filime uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi. Ikinyamakuru Time Magazine muri 2016 cyamushyize ku rutonde rw’abagore 100 bafite umubare munini w’ababigiraho. Ni mu gihe Forbes nayo yamushyize ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana.

Chopra muri uyu mwaka yari umushyitsi mu bukwe bw’igikomangoma  Harry warushinganye na Meghan Markle. Jonas yari umwe mu bagize itsinda ry’abanyamuziki Jonas Brothers yari ahuriyemo na bakuru be Joe Jonas ndetse na Kevin Jonas, aza gutangira urugendo rw’umuziki wenyine ubwo iri tsinda ryatandukanaga. Imyenda bambaye kuri uyu munsi wabo yakozwe n’umuhanga mu by’imideli Lauren Ralph.

AMAFOTO:

Priyanka Chopra and Nick Jonas arrive at the airport in Jodhpur last week.

Nick Jonas n'umukunzi we ubwo bageraga ku kibuga cy'indege cya Jodhpur

Fireworks over Jodhpur celebrating the wedding of Priyanka Chopra and Nick Jonas, on 1 December 2018

Haturikijwe 'fireworks' nyuma y'uko barushinze.

Umugeni yari aberewe.

Bombi bambwitswe n'umunyamideli umwe.

Chopra yasezeye ku rungano

Priyanka Chopra and Nick Jonas are officially married!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND