RFL
Kigali

Nyuma ya Vestina & Dorcas, muri ADEPR havutse irindi tsinda Solange & Bella ry'abana b'abakobwa bafite impano ikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2022 9:19
3


Solange & Bella ni itsinda rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rigizwe n'abana babiri b'abakobwa basengera muri ADEPR Kamashashi i Kanombe. Aba bana bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa "Ndaje" yasohokanye n'amashusho yayo kandi ubona ko ari ku rwego rwiza.



Solange & Bella [Umuhoza Solange w'imyaka 19 na Ishimwe Bella Innocente w'imyaka 15], batangiranye imbaraga mu muziki binjiyemo kandi batangirana umugisha kuko kugeza ubu umusore utunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi witwa Jovan akimara kumva impano yabo yahise yemera kubakorera album yose nta kiguzi. Indirimbo "Ndaje" akaba ariyo ya mbere yabakoreye. 

Aba bahanzikazi b'impano yo gushyigikirwa batangarije inyaRwanda.com ko biyemeje kuririmbira Imana nyuma yo kubona ko ari yo ibitaho cyane kuko ari nayo yabahuje. Uretse kuba bahuriye mu itsinda rimwe, ni abana bafite ubuhamya bukomeye kuko ntibavukana mu buryo bw'amaraso ariko bamaze kuba nk'abavandimwe.

Bombi bisanze barerwa n'umubyeyi umwe, bakaba bamufata nka nyina kuko yabareze kuva bakiri ibitambambuga kugeza n'ubu. Barasaba abanyarwanda by'umwihariko abakirisitu kubashyigikira mu rugendo rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana batangiye.

Solange & Bella babaye irindi tsinda ry'abahanzikazi bo muri ADEPR bafite impano ikomeye baririmbana ari babiri. Baje basanga mu muziki Vestine & Dorcas babarizwa muri ADEPR Musanze bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Umuziki wa Gospel wungutse abahanzikazi bashya baririmbana ari babiri


Solange & Bella batangiriye ku ndirimbo "Ndaje"


Basengera kuri ADEPR Kamashashi i Kanombe

REBA HANO INDIRIMBO "NDAJE" YA SOLANGE NA BELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wiringiyimana olivier1 year ago
    Turabashyigikiye cyane Imana ikomeze ibahe imbaraga
  • Ishimwe stiven1 year ago
    Turabashigujiye kbx keep up
  • Ishimwe stiven1 year ago
    Turabashigujiye kbx keep up





Inyarwanda BACKGROUND