RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 3 Perezida Kagame yongeye guhura na Gianni Infantino uyobora FIFA baraganira - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/02/2021 10:21
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika, Kagame Paul yahuye na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino uri i Kigali guhera ku wa kane w'iki cyumweru, bongera kuganira imbona nkubone nyuma y'imyaka itatu yari ishize nubundi bahuriye i Kigali.



Binyuze ku rukuta rwa Twitter, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Gianni Infantino ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Ntabwo hatangajwe ibyaganiriwe hagati y'aba bayobozi bombi. Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Perezida wa FIFA, yashyikirije Perezida Kagame umupira w’amaguru wo gukina [ballon] ndetse n’umwambaro wanditseho izina rye na numero icyenda ukunze kwambarwa na ba rutahizamu.

Aba bayobozi baherukaga guhura bakaganira mu 2018, ubwo uyu muyobozi wa FIFA yari mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu kandi nibwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Infantino yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha Akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.

U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA ishyizemo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y'Epfo.

Iki cyicaro kandi kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward Programme watangijwe mu 2016.

Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ndetse na Afurika y'Epfo.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino bongera kuganira imbona nkubone nyuma y'imyaka itatu

Infantino yashyikirije Perezida Kagame umwenda uriho nimero 9


Perezida wa FIFA yanashyikirije Perezida Kagame umupira wo gukina

Infantino na Perezida kagame bafashe ifoto

Minisitiri Munyangaju Aurore, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame bafashe ifoto





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyobuhuro patrick3 years ago
    Nibyiza kuba isi ina kodute imbere





Inyarwanda BACKGROUND