RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 80 abagabo 2 basanze barahinduranyijwe mu bitaro buri umwe ajyanwa n’ababyeyi ba mugenzi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/06/2020 20:01
0


Nyuma yo gukora ibizamini bya DNA, abagabo babiri ari bo John Willian Carr III na Jackie Lee Spencer bavuka muri Leta ya West Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanze buri umwe afitanye isano na bamwe mu bagize umuryango wa mugenzi we.



Aba bagabo babiri bavutse kuwa 29 Kanama 1942, mu bitaro bya St Joseph Hospital muri leta ya West Virginia. Nk'uko aba bagabo babitangaje bavuze ko bahinduranyijwe mu bitaro mu myaka 80 ishize, ni bwo nyuma buri umwe yajyanwe n’ababyeyi batari abe, ibi bakaba barabimenye nyuma y'uko bakoze ibizamini bya DNA bifasha kumenya isano iri hagati y’abantu. 

John Carr (iburyo) na Jackie Lee Spencer (ibumoso)

John William na Jackie Lee bakaba bari gushinja Diyoseze Gatorika ya Wheeling-Charles, ariyo ifite ibi bitaro mu nshingano uburangare bwabayeho ubwo aba bagabo bavukiraga muri ibi bitaro, bigatuma buri umwe ajya mu muryango utari uwe. 

Ibitaro bya St. Joseph Hospital aho aba bagabo bombi bavukiye muri Kanama 1942

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailymail avuga ko aba bagabo, ku wa gatanu w’icyumweru gishize ari bwo bamaze kugeza ikirego cyabo mu rukiko rwa Monongalia County Ciruit court. Mu mwaka ushize ni bwo bombi bamenye aya makuru, ubwo ibizamini bya DNA byabo byerekanaga ko buri umwe, nta sano afitanye na bamwe mu bagize umuryango we, ariko agahuza isano n'abagize umuryango wa mugenzi we.

Mu kirego, aba bagabo bavuga ko bashaka impozamarira kubera ingaruka nyinshi bateje bo n’imiryango yabo. Diyoseze Gatorika ya Wheeling-Charles ifite ibi bitaro aba bagabo bavukiyemo ntacyo iratangaza ku byo iregwa n'aba bagabo. Mu ntangiriro byatangiye ubwo Spencer yari amaze imyaka myinshi ashakisha se umubyara witwa Shirley Spencer. Yabwirwaga ko se umubyara yataye nyina ubwo yavukaga. 

Ku myaka 11 y’amavuko, nyina wa Spencer yamuhaye ifoto y'uwo yakegaka ko ari we se umubyara, anamubwira bimwe mu byo amuziho byamufasha mu kumushaka. Nyuma ni bwo yaje guhurira ku rubuga rya internet na bamwe mu bavukana n'uwo mugabo yashakaga. Nyuma yo guhura nabo ni bwo yakoze ibizamini bya DNA ariko asanga nta sano bafitanye biramuyobera. Yakoze n’irindi suzuma na bamwe mu bavandimwe be nabwo asanga ntawe bahuje isano.  

Mu rindi suzuma ryongewe gukorwa ryasanze uyu mugabo Spencer hari aho ahuriye n’abagize umuryango wa Carr. Nyuma y’iperereza ryakozwe ryaje kugaragaza ko aba bagabo bombi bavukiye mu bitaro bya St. Joseph ku munsi umwe. Spencer n’umugore we Phyllis baje guhamagara Carr bamusaba ko yaza bagakora isuzuma, bamaze kurikora basanga buri umwe ahuje isano n’abagize umuryango wa mugenzi we.

Mu kirego Spencer avuga ko bamwe mu bavandimwe be yari kuba yarabonye abenshi bamaze kwitaba Imana. Akomeza avuga ko ababajwe cyane ko kuba hari ubundi buzima yari kuba yarabayemo. Carr avuga ko nawe yabonaga adasa n’abagize umuryango yakuriyemo, dore ko uyu Carr afite amaso y’ubururu akaba ayahuje n’abagize umuryango wa Spencer.

Carr uvuga ko yahoraga ashidikanya kuba akomoka mu muryango yarerewemo, kubera ko ababyeyi bamureze n’abavandimwe be bari bafite imisatsi n‘amaso ya Brown bitandukanye n'ibye. Carr atuye nawe muri Leta ya West Virginia aho abana n’umugore we n’abana. Carr yavuye iwabo afite imyaka 17 y’amavuko ubwo yajyaga mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamazemo imyaka igera kuri ine.

Ku munsi w’amavuko wabo bombi umwaka ushije, ni bwo Spencer na Carr baje guhura bwa mbere imbona nkubone bakaba barishimiye kubonana no kumenya ukuri ku byerekeye imiryango yabo bakomokamo.

Src: Dailymail

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND