RFL
Kigali

Nyuma y’imyanzuro ikakaye abahanzi bo muri ADEPR bafatiwe, Isaie Uzayisenga yaba agiye kujya muri Restoration church?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2019 13:56
2


Hashize iminsi micye ADEPR ifashe imyanzuro ikakaye ibuza abahanzi bo muri iri torero gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi bo mu yandi matorero. Umuhanzi Isaie Uzayisenga usengera muri ADEPR Nyarugenge akaba ari no mu bahanzi bakunzwe cyane yaciye amarenga ko ashobora kuva muri ADEPR.



Itegeko rya ADEPR ryaciye igikuba mu bahanzi bo muri ir torero riragira riti: “Ibikorwa by’ibitaramo bikorerwa mu rusengero cyangwa ahandi itorero ryateguye, ibitari ibyo ntibyemewe. Gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abo mu itorero rya ADEPR ntibyemewe. Ibirenze ibyo byigwa kandi bikemezwa n’inzego z’itorero zibishinzwe.”

Mu kumenya niba koko ADEPR ikomeye kuri iri tegeko Inyarwanda.com twaganiriye n’umuyobozi muri iri torero ufite ivugabutumwa mu nshingano ze, aduhamiriza ko iri tegeko barikomeyeho ndetse anavuga ko abazarirengaho bazabihanirwa. Jean Claude Rudasingwa ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu yasabye umunyamakuru wa Inyarwanda kuzamutungira agatoki uwo ari we wese uzarenga kuri iri tegeko. Ati: “Nimubabona (abazarenga kuri iri tegeko) muzabatubwire.”

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019 umuhanzi Isaie Uzayisenga uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri ADEPR yagiye kuri Facebook aca amarenga y’urusengero bivugwa ko agiye gusimbuza ADEPR mu gihe yaba yanze guhindura itegeko ryanenzwe n’abahanzi hafi ya bose. Ni ifoto yifotoje ahagaze imbere y’urusengero rwa Restoration Church Kimisagara. Inshuti za hafi z’uyu muhanzi zadutangarije ko itegeko rya ADEPR ryababaje benshi, bityo zikaba zifite amakuru ko uyu muhanzi agiye kuva muri iri torero.


Ibi byaduteye amatsiko yo kumenya ukuri kuri aya makuru. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Isaie Uzayisenga, yadutangarije ko yababajwe n’itegeko rya ADEPR ndetse ngo yamaze gusaba ubuyobozi bw’iri torero kuzasobanurira abahanzi ibirambuye kuri iri tegeko. Abajijwe niba yaba agiye kujya muri Restoration church, yanze kugira byinshi atangaza. Yavuze ko yifotoje ifoto twabonye kuko akunda cyane urusengero rwa ERC Kimisagara, icyakora yavuze imyato Apotre Masasu uyobora Restoration church ku isi ndetse anahishura uburyo yakwishima aramutse yakiriwe muri iri torero.

Isaie Uzayisenga ukora indirimbo zituje cyane zimeze neza nk'iz'abahanzi benshi bo muri Restoration church yabwiye Inyarwanda.com ko uburyo Apotre Masasu afata neza abaririmbyi bo mu itorero rye akabashyigikira muri byose ari ibintu bishimishije cyane. Yatangaje ko bihenze kubona amahirwe yo kwakirwa muri Restoration church, ibisobanuye ko ahawe karibu yagenda yiruka. 

Isaie Uzayisenga yagize ati: “Amahirwe yo gukorana na Masasu ntabwo yoroshye kuyabona. Ni nde muhanzi ubayo se (usengera muri Restoration) wabonye ufatwa nka twe.?” Yatanze urugero kuri Cubaka Justin uherutse guterwa inkunga ikomeye na Apotre Masasu n'abandi bakristo banyuranye, hakitangwa asaga miliyoni ebyiri biturutse kuri Apotre Masasu. Twabibutsa ko Restoration church ibarizwamo abahanzi banyuranye kandi bakunzwe barimo; Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Liliane Kabaganza, Israel Mbonyi, Arsene Tuyi, Serge Iyamuremye n'abandi benshi.


Isaie Uzayisenga yasabye ko bishobotse Apotre Masasu yazahugura abahanzi bose bo mu Rwanda, ati “Ahubwo muzamutuzanire rimwe atuganirize nk’abahanzi. “ Ku bijyanye n’imyanzuro ADEPR yafatiye abahanzi, yavuze ko biteye urujijo, icyakora yirinze kugira byinshi atangaza, gusa yavuze ko imyanzuro bafatiwe bitashoboka kubahirizwa akaba ari nayo mpamvu yasabye ADEPR kuzaganiriza abahanzi. Isaie Uzayisenga azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ujye umba hafi (imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 520), Ni Yesu ubikora, Ujye umuhanga amaso,Azaza Yesu,  Kuba mu isi, Nshoboza nkiranuke n'izindi.

REBA HANO 'UJYE UMBA HAFI' YA ISAIE UZAYISENGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M. Solange Uwera5 years ago
    Uyu nubundi na restoration ntiyagitindamo. Ni gute uhunga ikibazo ahokugira ngo wicarane na bagenzi bawe mushakire hamwe umuti wacyo ahubwo uhitamo guhunga? Uwo Isaie se afite bihamya ki ko n'aho agiye ari shyashya. Nta mugabo nya mugabo uhunga ikibazo ibyo ni ubugwari. Ubwo araje nomuri restoration nihaba akabazo gato ati reka reka ngiye kwa Rugagi. Bahanzi bo muri ADEPR mwekwibwira yuko n'aha iwacu muraya madini yacu tubarizwa atari ADEPR ari ho muri edeni. Natwe dufite ibindi turwana nabyo kuko hose ni mu isi. Mbagire inama ya kigabo, Nimugume hamwe mwirinde kujarajara. Ngaho mwibuke Dominic mugenzi wanyu igihe abo bapasteri ba adepr bamutesha umutwe bamuziza ko yahawe salax awards ngo niyabapagani ntiyagomba kuyakira!!! but remember ko yagumye muri ADEPR ntiyayisohokamo. So, you guys murebe umuhamagaro wanyu kurusha ibindi byatumwa babita inzererezi. God bless you.
  • serge5 years ago
    nukuri tumwifurije urugendo rwiza niba afite izo nzira mu mutima mwibutsa ko ikiranga umukristu ugiye kugwa atangira kuzirura ibyaziraga ! ADEPR ibyo yakoze ni byo kuko ni ukurinda ubwere bwitorero ! yesu abahe umugisha!





Inyarwanda BACKGROUND