RFL
Kigali

Nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona, Musanze FC yatandukanye na Team Manager wayo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/11/2021 18:43
0


Nyuma y’amasaha macye Musanze FC ikinnye umukino w’umunsi wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22 yatsinzemo Bugesera FC ibitego 3-1, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaseshe amasezerano na Uwihoreye Ibrahim wari ‘Team Manager’ wayo, ndetse bunahagarika Umunyamabanga wayo Makuza Jean.



Mu ibaruwa ikipe ya Musanze yasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo, yavuze ko binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi, bwaseshe amasezerano ikipe yari ifitanye na Uwihoreye Ibrahim wari ufite inshingano za ‘Team Manager’ n’umuvugizi w’ikipe.

Iyi baruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide ndetse na Uwihoreye, ivuga ko impamvu z’iseswa ry’aya masezerano yari kuzarangira mu mpeshyi ya 2022 zigizwe ibanga.

Ni nako kandi Musanze FC yahagaritse Makuza Jean wari umunyamabanga w’ikipe kubera ibitaragenze neza mu kazi ashinzwe, ndetse ngo no kuba atarashyize mu bikorwa imyanzuro yemejwe na komite y’iyi kipe.

Musanze itandukanye n’abari abayobozi bayo mu gihe yitegura umukino ukomeye w’umunsi wa kabiri, muri shampiyona y’u Rwanda izasuramo APR FC tariki ya 03 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali.

Musanze FC yatandukanye n'uwari Team Manager wayo Uwihoreye Ibrahim

Makuza wari umunyamabanga wa Musanze FC yahagaritswe ku mirimo ye

Musanze iritegura umukino ukomeye na APR FC ku wa gatatu

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND