RFL
Kigali

Oliver The Legend yashyize ahagaragara indirimbo ‘Igihango’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2019 12:20
0


Manzi Olivier uzwi nka Olivier the Legend mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Igihango’ .



Olivier ni umukirisitu asengera muri New Life in Jesus Ministries. Yakunzwe mu ndirimbo yise ‘Icyo yavuze’ yasanganiwe n’indirimbo ‘Uri uwera’, ‘ku munsi wa 3’, ‘Nta bwoba’, ‘wowe gusa’, ‘mpishurira’, ‘ingofero’ n’izindi.

Olivier yatangiye gukora umuziki mu 2014. Yabwiye INYARWANDA, ko mu ndirimbo ye yanyujimo ubutumwa bw’igihango abantu bagiranye na Yezu/Yesu kirisitu. Ati “Ni ukumwemera ukizera ko ariwe wenyine ubashagukora ibyabandi batakora.”

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo ntabwo yadusezeranije ubuzima buzira ibibazo ahubwo yadusezeranije amahoro mu bibazo. Uburinzi bw'uwiteka n'Igihango kuba mwizera kandi bakamwiringira.”

Iyi ndirimbo ‘Igihango’ yakorewe muri Auvis Records. Olivier yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo agiye gutangira kuyakora.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IGIHANO' YA OLIVIER THE LEGEND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND