RFL
Kigali

PASIKA: Alka Mbumba wiyita umusazi wa Yesu ategerejwe i Kigali mu gitaramo yatumiwemo na PATIENT, menya ibiciro byo kwinjira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2019 15:46
0


Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukunzwe bikomeye mu ndirimbo 'Fanda nayo', agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana. Ni igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019.



Mu gitaramo cya Pasika y’uyu mwaka ‘Easter Celebration Concert 2019, Patient Bizimana azaba ari kumwe na Alka Mbumba watumbagirijwe izina n’indirimbo ye yise ‘Fanda nayo’ ikunzwe by’ikirenga muri DRC no mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Alka Mbumba wiyita umusazi wa Yesu agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Aherutse gushimangira ko abazitabira igitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana bazanezererwa Imana mu buryo bukomeye.


Alka Mbumba ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

Iki gitaramo Alka Mbumba yatumwemo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground tariki 21/04/2019 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Frw) ku bantu 8 bazahabwa ameza (Table). Izi nimero ushobora kuzifashisha ukabona itike ya VVIP (Table); 0733865766 na 0788324010. Muri iki gitaramo Patient Bizimana azaba ari kumwe na Alka Mbumba, Redemption Voice b’i Burundi, Gaby Kamanzi, Healing Worship Team na Shekinah worship team ya ERC Masoro.

REBA HANO UMUSOGONGERO W'UKO BIZABA BIMEZE MU GITARAMO CYA PASIKA CYATUMIWEMO ALKA MBUMBA

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu yatumiye Alka Mbumba ari uko ari umukozi w'Imana ufite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe by'akarusho akaba afite ubuhamya bwiza. Ati: "Uyu mwaka tuzaba turi kumwa na Alka Mbumba,..impamvu namutumiye ni uko indirimbo ye 'Fanda nayo' muri iyi season ikunzwe cyane yaba mu matorero n'ahandi irakoreshwa cyane, kandi afite ubuhamya bwiza ni umukozi w’Imana nizeye ko hari byinshi azadufasha mu kwizihiza Pasika no kutwegereza intebe y'Imana,..Ni we wa mbere wo muri DRC ugiye kuririmba muri Easter Celebration concert, ni umugisha kumugira."


Igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo Alka Mbumba

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI EASTER CELEBRATION CONCERT 2019

REBA HANO ALKA MBUMBA YEMEZA KO AGIYE KUZA MU RWANDA


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJAMBO RYA NYUMA' YA PATIENT YINJIZA ABANTU MURI PASIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND