RFL
Kigali

Pastor Diana Mucyo yakoze mu nganzo asaba abantu guhora bashima Imana anabibutsa ko hari uburinzi bashyiriweho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2019 13:30
1


Pastor Diana Mucyo wo mu itorero Divine Embassy church ry'i Masaka uri mu bahanzikazi ba Gospel bari gukora cyane, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'Ntimugatuze' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko bagomba guhora bashima Imana.



UMVA HANO 'NTIMUGATUZE' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR DIANA

Aganira na Inyarwanda.com Pastor Diana Mucyo yavuze impamvu yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Ntimugatuze'. Yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse nshaka kuvuga ko dukwiye guhora twibuka gushimara Imana ku bw'imirimo yayo idukorera haba ari byo tureba cyangwa tutabona ko dukwiye gushima."


Pastor Diana Mucyo yunzemo ati: "Ndabwira abantu ko tudakwiye gutuza kwibutsa Uwiteka ibyo dukeneye ntitugatuze kumubwira." Yanabasabye kudatinya kuko Imana ibagotesheje ingabo zikomeye. Ati "Kandi ko tudakwiye gutinya kuko Uwiteka yadushyizeho uburinzi bwe kugeza igihe amashimwe ye azuzura mu mitima yacu."


Pastor Diana Mucyo bi umwe mu bahanzikazi ba Gospel bari gukora cyane

UMVA HANO 'NTIMUGATUZE' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR DIANA MUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndagi5 years ago
    Elle est vraiement jolie. Umugabo we arahiriwe





Inyarwanda BACKGROUND